Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iracyafite icyizere ko umukandida wayo, Juliana Amato Lumumba, ashobora gutsinda amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), nubwo hari impungenge ku mikorere y’ubukangurambaga bwe no ku mahirwe yo kubona amajwi ahagije.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique ivuga ko nubwo Kinshasa imaze kubona inkunga n’impuhwe za dipolomasi mu bihugu bimwe, bitaragaragara neza niba ibyo bizayifasha kubona amajwi ashyigikira umukandida wayo.
Ku ruhande rwa Leta ya Congo, Juliana Lumumba agaragazwa nk’umukandida wagaragaje ubushobozi mu biganiro yagiranye n’Inama y’Abaminisitiri b’Ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Paris ku wa 30 Kamena 2026.
Guverinoma yashimye uburyo yagaragaje gahunda ze n’ubushobozi bwo kuyobora uyu muryango.
Icyakora, bamwe mu bakurikiranira hafi ubu bukangurambaga babwiye Jeune Afrique ko hari itandukaniro hagati y’icyizere Kinshasa igaragaza ku mugaragaro n’uko ibintu byifashe mu bikorwa byo gushaka amajwi.
Umwe mu bantu bo muri Kinshasa baganiriye n’iki kinyamakuru, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko intego ikomeye ya Congo ari ukubuza Louise Mushikiwabo kongera gutorerwa kuyobora OIF muri manda ya gatatu.
Yavuze ko nubwo Juliana Lumumba atatsinda, Kinshasa ishobora kutabona ko ari igihombo gikomeye cyane mu gihe uwatsinda yaba ari undi mukandida nka Dacian Cioloș wo muri Romania, aho kubona Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango.
Ibi byerekana ko guhatanira ubuyobozi bwa OIF byarenze ku kuba amarushanwa ashingiye ku migambi y’abakandida, bikaba byarafashe isura y’ihangana rya dipolomasi hagati ya Kinshasa na Kigali.
Iri hangana riza mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuzamo agatotsi, ahanini bitewe n’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.
Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Emery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo, ari mu bakandida bane bahatanira uyu mwanya. Abandi ni Louise Mushikiwabo uhagarariye u Rwanda, Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wo muri Romania.
Amatora ateganyijwe ku wa 15 no ku wa 16 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh muri Cambodia, mu nama ya 20 y’uyu muryango.
Nubwo Kinshasa ikomeje kugaragaza ko yizeye intsinzi, haracyari ikibazo cyo kumenya niba inkunga ya dipolomasi imaze kubona izavamo amajwi ahagije kugira ngo Juliana Lumumba atsinde aya matora.