Sunday, 20 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > RDC: Ubufaransa Bushinja ko Coltan Yo Muri Rubaya Ikoreshwa Mu Gutera Inkunga M23, Uusaba Loni Kongera Ingamba
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Ubufaransa Bushinja ko Coltan Yo Muri Rubaya Ikoreshwa Mu Gutera Inkunga M23, Uusaba Loni Kongera Ingamba

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 27, 2026 9:05 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ubucukuzi bwa coltan yo mu birombe bya Rubaya, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bukomeje kuba intandaro y’impaka mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubufaransa bwatangaje ko umutwe wa M23 ukoresha umusaruro w’iyi myunyungugu mu kwiyubaka, busaba Umuryango w’Abibumbye (Loni) kongera imbaraga mu kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi butemewe bw’umutungo kamere.

Mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’akanama k’umutekano ka Loni yabaye ku wa 22 Nyakanga 2026, yibanze ku isano iri hagati y’umutungo kamere n’amahoro, uhagarariye Ubufaransa muri Loni, Jay Dharmadhikari, yavuze ko ubucukuzi n’icuruzwa ritemewe ry’umutungo kamere ari bimwe mu bintu bikomeza amakimbirane hirya no hino ku isi.

Yagaragaje ko iki kibazo kigaragara mu bihugu birimo RDC, Repubulika ya Centrafrique, Sudani, Kolombiya na Myanmar, aho yavuze ko kwiharira umutungo kamere n’imitwe yitwaje intwaro bituma abaturage ari bo bahura n’ingaruka zikomeye.

Ubufaransa bushinja M23 kugenzura umusaruro wa coltan
Mu kuvuga ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, umudipolomate w’Ubufaransa yavuze ko M23 igenzura igice kinini cy’ubucukuzi bwa coltan bukorerwa mu kirombe cya Rubaya.

Yagize ati: “M23 igenzura hagati ya 15% na 30% by’umusaruro wa coltan ku isi ikoresheje ubucukuzi bwa Rubaya, ibyo bikayifasha gutera inkunga ubuyobozi bwayo butemewe, binyuranyije n’ubusugire n’ubutaka bwa RDC.”

Ubufaransa buvuga ko ikoreshwa ry’umutungo kamere mu buryo butemewe ari kimwe mu bintu bikomeye bituma amakimbirane akomeza ndetse bigafasha imitwe yitwaje intwaro kubona amafaranga.

Loni yasabwe gukaza ibihano

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Paris yasabye Akanama k’Umutekano ka Loni gukoresha neza ibikoresho bihari birimo komisiyo z’impuguke n’ibihano bishyirwaho ku bantu cyangwa imitwe ishinjwa guhungabanya amahoro.

Ubufaransa bwibukije ko Loni iherutse gufatira ibihano abantu n’amatsinda bifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, harimo M23, FDLR na ADF.

Jay Dharmadhikari yavuze ko hakenewe kandi kongerwa imbaraga mu gukurikirana inkomoko y’imyunyu ngugu no gushyiraho uburyo burushaho kugaragaza ukuri ku icuruzwa ryayo.

Yavuze ko hakwiye gukomeza gukoreshwa uburyo mpuzamahanga burimo Processus de Kimberley, amabwiriza ya OECD, imikoranire y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL) ndetse n’Ubunyamuryango bwo guteza imbere gukorera mu mucyo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (ITIE).

Ubufaransa bwongeye gushimangira ko buri gihugu gifite uburenganzira ku mutungo kamere wacyo kandi ko ugomba gukoreshwa mu guteza imbere abaturage.

Paris yavuze ko ishigikiye intego ya RDC yo kunoza imiyoborere y’umutungo kamere no guhuza gahunda mpuzamahanga zigamije kurwanya ubucukuzi butemewe.

RDC ifite amabuye menshi y’agaciro afatwa nk’ay’ingenzi ku rwego rw’isi, harimo coltan ikoreshwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Icyakora, ubucukuzi n’icuruzwa ritemewe ry’ayo mabuye bikomeje gushinjwa kugira uruhare mu gukomeza umutekano muke mu ntara z’iburasirazuba bw’iki gihugu.

Ibi bibaye mu gihe RDC ikomeje ibiganiro n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku bijyanye n’imicungire y’imyunyu ngugu y’ingenzi, ndetse n’amasezerano ya Washington yashyizweho umukono hagati ya Kinshasa na Kigali agamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano n’ubukungu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ese “Ibiganiro Mu Bindi Biganiro” ni Bimwe Mu Bituma Amahoro Atinda Kugaruka Mu Burasirazuba bwa RDC?
Next Article RDC: Amasezerano y’Amabuye Hagati ya Amerika na Kinshasa Yatangiye Gutakarizwa Icyizere
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Beni: Ihuriro C64 Ryatangaje Imyigaragambyo yo ku wa 15 Nzeri Risaba Kubahiriza Itegeko Nshinga

By
ICYITEGETSE Florentine

Umuhanzi akaba n’Umuganga Dr Bigirankana Aloys yatabarutse

By
Mwizerwa Ally
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ese Ndayishimiye Guhoza Akarenge Kwa Tshisekedi Bivuze Iki?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: C64 Yakomeje Kwamagana Impinduka ku Itegeko Nshinga, Fayulu Avuga ko Azitabaza Inkiko

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?