Imyigaragambyo y’ihuriro C64 ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabereye i Kinshasa no mu bindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026, ikomeje kuvugwaho byinshi mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu.
C64 yari yateguye iyi myigaragambyo mu rwego rwo kwamagana igitekerezo cyo guhindura Itegeko Nshinga. Nyuma yayo, abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi n’inzego z’umutekano batanze amakuru atandukanye ku byabaye, cyane cyane ku bijyanye n’ihohoterwa, ifatwa ry’abantu n’ubwinshi bw’abitabiriye.
Martin Fayulu, uyobora ishyaka ECiDé akaba umwe mu bayobozi bakomeye ba C64, yatangaje ko ateganya kurega Perezida Félix Tshisekedi, Guverinoma ndetse n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa.
Nk’uko 7sur7.cd yabitangaje, Fayulu yavuze ko icyo cyemezo gishingiye ku byabaye mu gihe cy’imyigaragambyo. Yavuze ko hari abantu bakomeretse ndetse ko hashobora kuba hari n’abapfuye, ariko ntiyatangaje imibare yemeza ibyo birego.
Fayulu kandi arashinja umutwe wa Force du progrès kugira uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa byavuzwe ko byabaye ku ruhande rw’imyigaragambyo. Yatangaje ko ashaka kugeza iki kibazo imbere y’inkiko zo muri RDC ndetse no mu nzego mpuzamahanga.
Na Delly Sesanga, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko imyigaragambyo yahindutse “umutego”. Ikinyamakuru Le Potentiel cyatangaje ko Sesanga yashinje bamwe mu bapolisi ndetse n’abagize Force du progrès kugira uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa byavuzwe.
Ku rundi ruhande, amakuru yatangajwe n’Agence Congolaise de Presse (ACP) atandukanye n’ibirego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
ACP yatangaje ko Polisi y’igihugu ya RDC yabonaga ko imyigaragambyo yabereye i Kinshasa yacunzwe neza muri rusange, kandi ko nta kibazo gikomeye cyabaye.
Ibi byatumye habaho itandukaniro rikomeye mu makuru yatangajwe nyuma y’imyigaragambyo, kuko abayiteguye bavuga ku ihohoterwa no gukandamizwa, mu gihe inzego z’umutekano zo zigaragaza ko ibikorwa byagenze mu buryo bwagenzuwe.
N’ubwo C64 yari yateguye imyigaragambyo mu rwego rwo kugaragaza opposition ku mpinduka ku Itegeko Nshinga, ibitangazamakuru ntibyahuje amakuru ku bwinshi bw’abitabiriye.
Congo Nouveau yagaragaje ko iyi myigaragambyo ishobora kuba intangiriro y’ihuriro ryagutse ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Le Nouvel Observateur yo yibanze ku kuba muri Kinshasa haragaragaye ituze ugereranyije n’ibyari byitezwe, nubwo yatangaje ko hari amakuru y’ifatwa ry’abantu ndetse n’ibirego by’ihohoterwa rya politiki muri zimwe mu ntara.
Naho Le Phare yatanze ishusho itandukanye, ivuga ko ahari hateganyijwe gukoranira abantu, harimo Échangeur de Limete na Rond-point Moulaert, hatitabiriwe ku bwinshi bwari bwitezwe.
Infos 27 yo yagaragaje ko nubwo C64 yari iri gushyira igitutu kuri Guverinoma binyuze mu myigaragambyo, inzego za Leta zakomeje imirimo yazo.
Mu gihe impaka za politiki zari zikomeje, Guverinoma ya RDC yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2027.
Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa yawushyikirije Inteko ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026. Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari 56.929 z’amafaranga ya Congo, angana na hafi miliyari 24,8 z’amadolari ya Amerika.
Suminwa kandi yashyikirije Inteko umushinga w’itegeko ryerekeye ishyirwa mu bikorwa no kubarura uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2025 yakoreshejwe.
Guverinoma ivuga ko mu byihutirwa iyi ngengo y’imari izibandaho harimo umutekano w’igihugu, kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, kuzamura ubushobozi bw’abaturage bwo kugura ibicuruzwa na serivisi ndetse no kwihutisha ishoramari mu bikorwa remezo.
Harimo kandi gahunda zirebana n’ubuhinzi, ibikorwa remezo no kongera ubushobozi bwa Leta bwo gukusanya amafaranga ayinjiramo.
Iyi ngengo y’imari igiye gusuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, ndetse n’impaka za politiki zishingiye ku cyifuzo cyo guhindura Itegeko Nshinga.
Rwandatribune.rw