Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > RDC Irimo Kongera Ingabo n’Abacanshuro mu Kivu y’Amajyepfo mu Myiteguro yo Kwisubiza Point-Zéro
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC Irimo Kongera Ingabo n’Abacanshuro mu Kivu y’Amajyepfo mu Myiteguro yo Kwisubiza Point-Zéro

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 1, 2026 1:59 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongereye abasirikare n’abacanshuro b’abanyamahanga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe hari imyiteguro yo kugaba ibitero bigamije kwisubiza agace ka Point-Zéro kari mu maboko y’Ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.

Point-Zéro yagenzuwe n’izi mpande kuva mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira uwa 4 Nyakanga 2026. Mbere yaho, kari mu bice byagenzurwaga n’ingabo za RDC, iz’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo.

Amakuru aturuka mu bantu bafite aho bahuriye n’iyi myiteguro avuga ko RDC imaze kongera abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo gutegura ibitero ku birindiro bya AFC/M23 na Twirwaneho.

Abacanshuro b’abanyamahanga bariyongereye
Mu mpera za Kanama 2026, umubare w’abacanshuro b’abanyamahanga bari muri aka gace warazamutse. Abanyamerika n’Abanya-Colombia bariyongereye bava ku 10 bagera kuri 35.

Aba bacanshuro bari gukorera cyane mu bice bya Lusuku na Alaba, hafi ya Point-Zéro, aho bakorana n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za RDC uzwi nka Hiboux.

Amakuru avuga ko bashobora kugira uruhare mu bikorwa byihariye birimo gufasha mu bikorwa by’ibitero by’indege no gukoresha drones mu kurasa ku birindiro bya AFC/M23 na Twirwaneho.

Ingabo za RDC zikomeje kwiyongera muri Uvira na Fizi
Ku wa 28 Kanama, igisirikare cya RDC cyongereye abasirikare mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Uvira, birimo Murunga, Munanira, Ndolera, Kashabiro na Lemera.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama, batayo ya Hiboux na yo yavuye mu gace ka Bilende muri Teritwari ya Fizi, yerekeza mu gace ka Point-Zéro.

Ibi bibaye mu gihe ingabo za RDC, iz’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo bakomeje gukusanyiriza abasirikare mu bice bikikije Komini ya Minembwe, mu turere twa Fizi, Uvira na Mwenga.

Ibikoresho bya gisirikare byinjizwa binyuze mu Burundi
Amakuru kandi avuga ko RDC ikomeje gukoresha u Burundi mu kugeza ibikoresho bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo.

Hagati ya tariki ya 5 n’iya 7 Kanama, indege eshatu zavuye i Kinshasa zajyanye ibikoresho ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura, mbere y’uko bihabwa inzira bijyanwa muri Kivu y’Amajyepfo.

Ku wa 9 no ku wa 10 Kanama, imodoka za gisirikare z’u Burundi zari zitwaye abasirikare, ibikoresho ndetse na drones z’intambara zambutse umupaka wa Gatumba-Kavimvira, zerekeza Baraka muri Teritwari ya Fizi.

Mu ntangiriro za Kanama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Banza Mwilambwe Jules, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, na bo basuye Umujyi wa Kalemie, aho bakurikiranye imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare bifitanye isano n’akarere ka Minembwe.

Iyi myiteguro y’ingabo ibaye mu gihe amakimbirane mu bice bya Kivu y’Amajyepfo akomeje, aho impande zihanganye zikomeje gukusanya ingabo n’ibikoresho bya gisirikare.

Rwanfatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kagame na Marc Holtzman Baganiriye ku Iterambere ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane
Next Article Perezida Félix Tshisekedi Yageze Muri Israel mu Ruzinduko rwo Gushimangira Umubano n’iki Gihugu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURU

Colette Braeckman: Impamvu u Rwanda Rudakwiye Kurekura Ingamba ku Mupaka na RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Impuguke zo mu Burusiya Zifite Impungenge ko Amerika Ishobora Gukoresha Intwaro za Kirimbuzi Mu Ntambara na Iran

By
ICYITEGETSE Florentine

New York :Akanama ka Loni kafatiye Congo Kinshasa ibihano byo kutagura intwaro

By
Mwizerwa Ally
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Abagabo Babiri Batawe Muri Yombi Muri Malawi Bazira Amahembe y’Inzovu

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?