Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Umuhanzi akaba n’Umuganga Dr Bigirankana Aloys yatabarutse
AMAKURUIMYIDAGADUROUncategorized

Umuhanzi akaba n’Umuganga Dr Bigirankana Aloys yatabarutse

Mwizerwa Ally
Last updated: August 31, 2026 6:10 pm
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

Bigirankana Aloys wamenyekanye muri Salus Populi,mu ndirimbo nasezeye ku Rukundo n’izindi ndirimbo zakunzwe yatabarutse

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gtandatu nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Dogiteri Bigirankana Aloys wari umaze igihe kinini arwaye,ibi bibaye kandi nyuma y’igihe gito umufasha we nawe atabarutse.

Bgirankana Aloys yavukiye ahitwa i Rugendabari muri Burera ari na ho yize amashuri abanza, ayisumbuye ayiga i Gahini muri Kayonza, ahava yerekeza i Mburabuturo mu Ishuri rya Leta rya Kigali (Collège Officiel de Kigali, COK) mu ishami rya sayansi (imibare, ubumenyi, ubugenge n’ubutabire).

Wakwibaza uti ese ko mu yisumbuye yize ibya siyansi, yaje kuba umuganga ate?

Mu kiganiro yari aherutse  yatanze muri Nyiringanzo ikiganiro gihita kuri Kt Radio , Dr Bigirankana yavuze ko papa we, ukinariho ndetse ku myaka 97, yifuzaga ko azaba umuganga, undi na we arabyubahiriza, arangije muri COK ajya kwiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR), avuyeyo akora mu bitaro bikuru bya Kigali (CHK), nyuma aza kubona buruse ajya kwihugura muri Sénégal mu buvuzi bwo kubaga.

Umwuga w’ubuhanzi

Urugendo rw’ubuhanzi yarutangiriye mu ishuri rya COK ryayoborwaga n’Abasuwisi, bari bafite ibikoresho bya muzika na orchestre y’abanyeshuri. Hanyuma kubera ko ise yari yaramwigishije kuvuza inanga ya gakondo, aza kwiga gitari ageze mu ishuri.

Indirimbo ye ya mbere ‘Nasezeye ku rukundo’, yayihimbye acuranga muri orchestre ya COK, abantu bakajya bibaza niba ibyo yaririmbye ari inkuru y’impamo, ariko yavuze ko atari byo.

Nyakwigendera Bigirankana kandi azibukirwa k’umusanzu yatanze mu buvuzi aho yabaye muganga mu Bitaro bya Ruhengeri igihe kirekire,kandi amateka ye mu muziki ntazasibangana mu muziki wa Karahanyuze.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Burundi Bwatangiye Kumena Inzoga Zitujuje Ubuziranenge no Gufunga Inganda
Next Article Ubutasi bwa Amerika: U Burusiya Bushobora Gukoresha Intambara ya Iran Mu Kongera Igitutu kuri Washington
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Imbuto Foundation Yasabye Urubyiruko Guhagurukira Kurwanya Inda Ziterwa Abangavu.

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Afurika y’Epfo: Abasore 43 Bapfiriye mu Muhango wo Gukebwa, Imiryango Isaba Ko Hafatwa Ingamba Zikomeye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi: Perezida Ndayishimiye Yasuye Ikigo Kirimo Urubyiruko Ruri Guhabwa Imyitozo ya Gisirikare

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC: Miliyari Hafi 4$ Zashowe Mu Nzego z’Umutekano Mu 2025

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?