Klaus-Michael Kühne, umwe mu bakire bakomeye mu Budage wari uzwi cyane mu bwikorezi mpuzamahanga n’ishoramari, yapfuye afite imyaka 89, asiga umutungo ubarirwa muri miliyari €42.2, wagenewe gukomeza gukoreshwa n’umuryango w’ubugiraneza yashinze.
Klaus-Michael Kühne yapfuye ku wa 24 Kanama 2026, apfiriye iwe i Schindellegi mu Busuwisi, nyuma y’igihe yari amaze arwaye. Urupfu rwe rwemejwe na Kühne+Nagel ndetse na Kühne Foundation.
Kühne yasize umutungo ubarirwa hafi kuri miliyari €42.2, ahwanye na hafi miliyari 49 z’amadolari. Icyakora, uyu mutungo ntuzasigirwa abana cyangwa abandi bazungura bo mu muryango, kuko Kühne n’umugore we Christine nta bana bari bafite.
Ahubwo, umutungo we wari warateganyijwe mbere ko uzajya muri Kühne Foundation, umuryango w’ubugiraneza yashinze hamwe n’ababyeyi be mu 1976.
Umutungo wa miliyari €42.2 ujya muri Fondation
Kühne Foundation yatangiriye mu Busuwisi nk’umuryango muto, ariko nyuma y’imyaka myinshi yagutse iba imwe mu miryango y’ubugiraneza ikomeye mu Burayi.
Fondation ikorera cyane mu bikorwa bijyanye na logistique, ubuvuzi, ubushakashatsi, kurengera ikirere n’umuco, ndetse ikaba ifite abakozi bagera kuri 800.
Raporo zasohotse nyuma y’urupfu rwa Kühne zigaragaza ko umutungo we wose wari warateganyijwe kujya muri iyi Fondation, bikaba biyihaye ubushobozi bukomeye bwo gukomeza ibikorwa byayo.
Klaus-Michael Kühne yavukiye i Hamburg mu Budage mu 1937, mu muryango wari usanzwe ufite sosiyete Kühne+Nagel.
Yinjiye muri iyo sosiyete akiri muto, maze mu 1966 aba umuyobozi mukuru.
Mu myaka yakurikiyeho, yagize uruhare rukomeye mu kwagura Kühne+Nagel, iyivana ku rwego rw’ubucuruzi bw’umuryango iyihindura sosiyete mpuzamahanga ikomeye mu bijyanye no gutwara no gucunga ibicuruzwa.
Yaje kugira imigabane ikomeye muri Kühne+Nagel ndetse n’indi migabane muri sosiyete zikomeye zirimo Hapag-Lloyd, Lufthansa na Brenntag.
Umutungo we wakomeje kwiyongera cyane, ahanini bitewe n’agaciro k’imigabane yari afite muri Kühne+Nagel.
Umutungo we ntiwari amafaranga gusa
Miliyari €42.2 yasizwe na Kühne ntabwo yari amafaranga ari kuri konti gusa.
Harimo imigabane muri sosiyete zitandukanye, imitungo itimukanwa ndetse n’inyubako, harimo The Fontenay, hoteli izwi cyane i Hamburg.
Ibi bivuze ko Kühne Foundation itazaba gusa umuryango ufite amafaranga menshi, ahubwo izaba n’umwe mu bafatanyabikorwa bafite imigabane ikomeye muri sosiyete zikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yari umuterankunga ukomeye mu muco na siporo
Kühne ntiyari azwi gusa mu bucuruzi.
Yari n’umwe mu baterankunga bakomeye b’ibikorwa by’umuco, siporo n’ubugiraneza, cyane cyane mu mujyi wa Hamburg.
Yashyigikiye ibikorwa bijyanye n’ikipe ya Hamburger SV (HSV), ndetse agira uruhare mu mishinga y’umuco irimo Elbphilharmonie n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’ubuhanzi muri Hamburg.
Kühne Foundation na yo imaze imyaka ishyigikira ibikorwa bijyanye n’ubuvuzi, ubushakashatsi, umuco, kurengera ikirere n’ubwikorezi.
Kuki yahisemo gusigira Fondation umutungo we?
Kühne yari amaze imyaka myinshi ategura uko umutungo we uzakoreshwa nyuma y’urupfu rwe.
Kubera ko nta mwana yari afite, yahisemo ko umutungo we munini uzajya muri Fondation, aho gukomeza kuba umutungo w’umuryango we bwite.
Ibi byatumye urupfu rwe rudahindura gusa abazagira ububasha ku mutungo we, ahubwo runongera cyane ubushobozi bwa Kühne Foundation bwo gutera inkunga imishinga itandukanye.
Nubwo Klaus-Michael Kühne atakiriho, umutungo yasize ushobora gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza mu myaka myinshi iri imbere.
Kühne Foundation ivuga ko intego yayo ari ugukoresha inyungu zituruka ku bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bikomeye byugarije sosiyete, cyane cyane mu buvuzi, ubushakashatsi, kurengera ikirere, umuco n’ubwikorezi.
Klaus-Michael Kühne rero yasize atari umutungo munini gusa, ahubwo yasize n’umurage wateguwe kugira ngo uwo mutungo ukomeze gukora n’igihe we atakiriho.
Rwandatribune.rw