Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Abantu 81 Barimo ba Visi Meya 2 Bafashwe Bakekwaho Gukopeza mu Bizamini
AMAKURUUBUREZIUBUTABERA

Abantu 81 Barimo ba Visi Meya 2 Bafashwe Bakekwaho Gukopeza mu Bizamini

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 6, 2026 7:27 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu 81 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopeza mu bizamini bisoza amashuri abanza. Muri bo harimo abayobozi babiri b’Akarere.

RIB yatangaje ko muri aba bantu harimo Mukandayisenga Janviere, Visi Meya w’Akarere ka Kirehe Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, na Muhayeyezu Joseph Désiré, Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, RIB yerekanye abantu 39 muri 81 bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko abakekwa bari mu byiciro bitandukanye, birimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi.

Muri bo harimo kandi abayobozi bashinzwe uburezi mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Nyamasheke na Rubavu, ndetse n’abashinzwe uburezi ku rwego rw’Imirenge.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri 13 na bo barafashwe

RIB yavuze ko muri aba bakekwa harimo abayobozi b’ibigo by’amashuri 13.

Bane muri bo bakomoka mu Karere ka Kirehe, umwe muri Ngoma, babiri muri Kayonza, umwe muri Nyamasheke, naho batanu bakaba bo mu Karere ka Rubavu.

Abandi bafashwe barimo abarimu, abakozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe ibaruramari ndetse n’abashinzwe amasomero.

Dr. Murangira yavuze ko iperereza rimaze gukorwa mu Turere dutanu, aho abantu 35 bafatiwe muri Rubavu, 21 muri Kirehe, 15 muri Nyamasheke, barindwi muri Ngoma na batatu muri Kayonza.

Yavuze ko abakekwa bakoreshaga imvugo zitandukanye mu gusobanura ibyo bakoraga, aho bamwe babyitaga “gufasha abana,” “gutekinika” cyangwa “gukora umuti.”

RIB ivuga ko ibyo bikorwa byajyanaga no mu buryo bwo gutoranya abarimu bagombaga kugenzura cyangwa gukurikirana ibizamini bya Leta.

Mu gutegura abarimu bazahagararira ibizamini bya Leta, kuva ku rwego rw’ikigo cy’amashuri kugeza ku rwego rw’Akarere, hakorwaga urutonde rw’abarimu bagombaga kugira uruhare muri icyo gikorwa.

RIB ikeka ko bamwe mu bakekwa bashobora kuba barakoresheje inshingano n’ububasha bari bafite mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera cyangwa kubona ubufasha butemewe mu bizamini.

Ibyaha bakurikiranyweho
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, guhimba no guhindura inyandiko no kuzikoresha, ndetse no kumena ibanga ry’akazi.

Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’amategeko mu nyungu bwite giteganywa n’Ingingo ya 15 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iri tegeko rivuga ko umukozi wa Leta cyangwa undi muntu uri mu rwego rwa Leta ukoresha umwanya cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya, agakora igikorwa kibujijwe n’amategeko cyangwa ntakore icyo asabwa n’amategeko, agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo ahamwe n’icyo cyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 Frw.

Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kubona inyungu ibarwa mu mafaranga, uwahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10, ndetse n’ihazabu ingana n’inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB yatangaje ko iperereza kuri iki kibazo rigikomeje, mu rwego rwo kumenya uruhare rwa buri wese ukekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa no gushyikiriza ubutabera abagaragaweho ibyaha.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Fizi: Heavy fighting reported in Nyaruhinga and Mukoko
Next Article Klaus-Michael Kühne Yapfuye Asize Umutungo wa €42.2Bn Muri Fondation
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC: Miliyari Hafi 4$ Zashowe Mu Nzego z’Umutekano Mu 2025

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

MINUSCA Irateganya Guhererekanya Zimwe mu Nshingano Zayo na Guverinoma ya Centrafrique

By
ICYITEGETSE Florentine
IMIKINOAMAKURU

Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Abasenateri Ba Amerika Basabye Ibisobanuro Ku Ruhare Rwa Washington Mu Kibazo cy’u Rwanda na RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?