Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva Ayoboye Intumwa z’u Rwanda muri UNGA 81
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > IMIKINO > Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
IMIKINOAMAKURU

Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 26, 2026 9:07 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abafana ba APR FC kwirinda imyitwarire yo kuvugiriza induru Rayon Sports mu mukino wayo wa CECAFA Kagame Cup, avuga ko bidakwiranye n’umuco w’Abanyarwanda.

Ubu busabe buje nyuma y’uko bamwe mu bafana ba APR FC bari bateguye kujya gushyigikira KVZ yo muri Zanzibar mu mukino wayo na Rayon Sports wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, kuri Stade Amahoro.

Icyo gitekerezo cyari cyaturutse ku buryo abafana ba Rayon Sports bari benshi bashyigikiye Gor Mahia FC yo muri Kenya, ubwo yari ihanganye na APR FC, umukino warangiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinzwe ibitego 5-0 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda A rya CECAFA Kagame Cup 2026.

Mu butumwa yagejeje ku bayobozi b’amatsinda y’abafana ba APR FC, Gen Muganga yabasabye kwigisha abafana kubaha abo bahanganye no kwirinda ibikorwa bishobora kwangiza isura y’umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Yagize ati: “Turi Abanyarwanda mbere na mbere. Numvise ko hari abateganya kujya kuvugiriza induru mukeba bavuga ko na we yabikoze ubwo twakinaga na Gor Mahia. Ibyo ntabwo bihuye n’indangagaciro za APR FC, kandi ntibigomba kuba.”

Yakomeje asaba abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu buryo bwiza, agaragaza ko ubukeba nyabwo bugaragarira mu musaruro utangirwa mu kibuga, aho kwibasira amakipe yandi imbere y’abashyitsi baturutse mu mahanga.

APR FC iri mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma yo kugura abakinnyi bashya yitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, uzanayihesha guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League. Gusa, yatangiye CECAFA Kagame Cup nabi nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia FC.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, ikina na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti, mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
Next Article DR Congo’s Ituri military governor orders crackdown on roadblock extortion
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Iminsi 14 Gusa Yari Ihagije ngo Umuherwe Musk Ave ku Ntebe ya Tiliyari

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kabila mu gace kayobowe na AFC/M23: Hari uguhuza kw’inyungu z’igihe runaka n’uburyo bwo gukorana mu buryo bw’amayeri, nk’uko Patrick Mbeko abivuga

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Masisi: Igitero Kivugwa ko Cyagabwe na Drone ku Birindiro Bya AFC-M23 Cyakangaranyije Abaturage Ba Nyabiondo

By
ICYITEGETSE Florentine

Rubavu:Ivy Summer Fest yongeye kuba nyuma y’ifungurwa rya Nengo Eden Park Hotel

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?