Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rumaze gufata abandi bantu 46 bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, nyuma y’abandi 81 bari barafashwe mbere bakaba barashyikirijwe ubutabera.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko dosiye z’aba bantu 46 bamaze gufatwa zagejejwe mu Bushinjacyaha, mu gihe iperereza rigikomeje no mu tundi Turere.
Ati: “Nyuma yo guta muri yombi 81 ba mbere ubu bari mu butabera, hafashwe abandi 46 na bo dosiye zabo twamaze kuzohereza mu Bushinjacyaha. Icyo twakwibutsa abantu ni uko iperereza rigikomeje no mu tundi Turere.”
Aba 46 bashya bafashwe baturuka mu Turere icyenda.
Harimo umwe wo mu Karere ka Kirehe, 11 bo muri Kayonza, batandatu bo muri Rwamagana, 16 bo muri Nyabihu, babiri bo muri Musanze, batatu bo muri Gicumbi, bane bo muri Nyamagabe ndetse na batatu bo mu Karere ka Huye.
RIB yavuze ko dosiye z’abafashwe bo muri Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Nyabihu, Musanze, Nyamagabe na Huye zashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 14 Nzeri 2026. Naho dosiye z’abafashwe mu Karere ka Gicumbi zo zashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 15 Nzeri 2026.
Iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB ryagaragaje ko hari abarimu bigishaga abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bakekwaho gushaka uburyo bwo kugera ahaberaga ibizamini, harimo no kwiyitirira abateki.
Bivugwa ko umwe muri bo yajyanaga ibikoresho byo guteka ahaberaga ikizamini, kugira ngo abone uko yinjira mu gace kabujijwe. Iyo yari amaze kugeramo, umwe mu bari bashinzwe kugenzura ahakorerwaga ibizamini ngo yamushyiraga ikizamini mu gikoni, aho yagikoraga, nyuma bakagikoresha mu gufasha abanyeshuri gukopeza.
Bakurikiranyweho ibyaha bibiri
Aba bantu bose bakekwaho ibyaha bibiri birimo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, icyaha kiri mu byaha bya ruswa, ndetse no kumena ibanga ry’akazi.
Ku cyaha cyo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, ingingo ya 15 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko umuntu wagihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi, ingingo ya 150 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ku muntu wagihamijwe n’urukiko.
RIB yavuze ko iperereza kuri iki kibazo ritararangira, kuko rikomeje no mu tundi Turere.
Umuvugizi w’uru rwego kandi yashimiye abaturage n’abandi bantu bakomeje gutanga amakuru afasha mu kumenya no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta.
Rwandatribune.rw