Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > RDC: Kolera Yahitanye Abantu 29, Abandi 393 Barayandura i Walikale
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

RDC: Kolera Yahitanye Abantu 29, Abandi 393 Barayandura i Walikale

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: November 6, 2026 8:29 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Abantu 29 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya kolera mu gace ka Kibua, muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe abandi 393 bamaze kugaragaraho iki cyorezo kuva cyatangira muri Werurwe 2026 kugeza ku wa 2 Ugushyingo.

Iyi mibare igaragaza ubukana bw’icyorezo cya kolera muri Zone de Santé ya Kibua, aho uturere dutandukanye dukomeje kwibasirwa n’iyi ndwara iterwa no kunywa amazi cyangwa kurya ibiribwa byandujwe na mikorobe yayo.

Mu bice byibasiwe cyane, agace ka Mwitwa kaza ku isonga. Kugeza ku wa 2 Ugushyingo, kari kamaze kugira abantu 149 banduye kolera, muri bo 16 barapfuye.
Ni ko gafite umubare munini w’abanduye n’abahitanywe n’iki cyorezo muri iyi zone de santé.

Ahandi hagaragaye abanduye benshi harimo Ngenge, ifite abarwayi 78 n’abapfuye bane, na Ntoto ifite abarwayi 54, na yo ikaba imaze gutakaza abantu bane.

Mu gace ka Kilungu habaruwe abantu 45 banduye, hapfa babiri, mu gihe Kishanga ifite abarwayi 31 n’abapfuye batatu.

Naho Karambi habaruwe abarwayi 28, Langira igira umunani. Muri utu duce twombi nta muntu wari warapfuye azize kolera.

Iyi mibare igaragaza ko Mwitwa ari yo ifite ikibazo gikomeye kurusha utundi duce, kuko ari yo yonyine imaze kugira abantu barenga 100 banduye n’abapfuye barenga 10.

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, abaturage barasabwa gukoresha amazi meza, gukaraba intoki n’isabune, kwita ku isuku y’ibiribwa n’aho batuye.

Basabwa kandi kwihutira kugana ivuriro mu gihe bagize impiswi nyinshi z’amazi cyangwa kuruka, kuko ibyo ari bimwe mu bimenyetso by’ingenzi biranga kolera kandi kuyivuza hakiri kare bifasha kwirinda ingaruka zikomeye.

Iyi ndwara ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima rusange muri Zone de Santé ya Kibua, aho imibare y’abandura n’abapfa igaragaza ko hakenewe ingamba zihamye zo kuyikumira no kwita ku bayanduye.

Icyorezo cya Cholera ni indwara yandura binyuze cyane cyane mu kunywa amazi cyangwa kurya ibiribwa byanduye cyangwa bidafite isuku ihagije.

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imirwano Hagati ya FRN na FARDC Yatumye Abaturage Bahunga mu Bice Bya Walikale
Next Article RDC: James Swan Yasuye Beni Agiye Kureba Uko Umutekano n’Ubuzima Bihagaze
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUEnvironmentUBUKUNGU

Ibyo u Rwanda Rushobora Kungukira Muri COP31

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Ubusambanyi n’Ubushoreke mu Rwanda: Ni Ryari Biba Ibyaha, Bigaragazwa N’iki Kandi Amategeko Arengera Ate Umuryango?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Jenerali Rukokoma Yasabye Wazalendo Kudata Ibirindiro, Anenga Kabila

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Iraki Irashinja Iran Gukoresha Intwaro Zirimo Fosifore y’Umweru, Isaba Iperereza Mpuzamahanga

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?