Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Kagame Yasabye Nduhungirehe Gusaba Imbabazi Umunyamakuru Scovia Mutesi
AMAKURU

Kagame Yasabye Nduhungirehe Gusaba Imbabazi Umunyamakuru Scovia Mutesi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 25, 2026 10:12 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, gusaba imbabazi umunyamakuru Mutesi Scovia nyuma y’amagambo akomeye bagiranye mu minsi ishize.

Byaturutse ku mpaka zabaye muri Gicurasi 2026, ubwo Scovia Mutesi na bagenzi be bo kuri Mama Urwagasabo TV bagarukaga ku butumwa Nduhungirehe yari yashyize ku rubuga rwa X, bunenga amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ruhare rwa Perezida Félix Tshisekedi mu nama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi muri Kenya.

Nduhungirehe icyo gihe yavuze ko ubutumwa bwa Perezidansi ya RDC bwari burimo amakuru atari yo, asobanura ko Tshisekedi atitabiriye ibiganiro nyirizina by’iyo nama, ahubwo ko yagaragaye mu muhango wo gusoza.

Nyuma y’uko Scovia na bagenzi be baganiriye kuri iyo ngingo, Nduhungirehe yabashinje gutera urujijo kubera ko batari basemuye neza ubutumwa bwe bwari mu Gifaransa.

Yabasabye kujya babanza gushaka umuntu uzi neza urwo rurimi kugira ngo abasobanurire neza ibyo yanditse.

Scovia na we ntiyacecetse. Yasabye Minisitiri ko ubutumwa yandika mu Gifaransa bwajya bushyirwa no mu Kinyarwanda, kugira ngo n’Abanyarwanda batumva Igifaransa babashe kubusobanukirwa.

Kagame avuga ko Scovia atagombaga gusaba imbabazi
Ku wa Mbere, ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, Scovia Mutesi yabanje gusobanura ibyari byatumye agirana kutumvikana na Minisitiri Nduhungirehe.

Yavuze ko ashobora kuba atarageze ku rwego rwiza mu Gifaransa, ndetse yemera ko ibyo bavuze kuri televiziyo bishobora kuba byaragaragajwe mu buryo butari bwo. Yanavuze ko yari amaze gusaba imbabazi.

Perezida Kagame ariko yamubwiye ko atari ngombwa ko asaba imbabazi, kuko icyo yari yavuze kitari uguhindura nkana ibyo Minisitiri yavuze.

Kagame yavuze ko ikibazo cyari kuba gikomeye iyo abanyamakuru baba barabeshye ko Nduhungirehe yavuze ibintu atigeze avuga, ariko ko kutumvikana ku rurimi bidakwiye gufatwa nk’ikosa rikomeye.

Perezida Kagame yahise avuga ko ahubwo Minisitiri Nduhungirehe ari we ukwiye gusaba imbabazi Scovia Mutesi.

Ati: “Ariko wiseguriraga iki? Ayayayayaya! Ntibishoboka! Ahubwo azagusabe imbabazi ari we.”

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article SUSPECTS IN THE 2015 COUP ATTEMPT
Next Article Cardinal Kambanda Yasabye ko Kiliziya Zimwe Zafunzwe Zafungurwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nord-Kivu: Guverineri Wa Gisirikare Arasaba Abaturage kwitondera Amakuru y’Ibinyoma Akwirakwizwa Agamije Guhungabanya Intara

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Trump Ashaka Ko Perezida wa FIFA Asimbura António Guterres Kuyobora Loni

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Ebola Yo muri RDC Yageze mu Bufaransa, Umuganga wa Mbere Yanduye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Tajdin Jaffer Washinze Sulfo Rwanda Yapfuye ku Myaka 93

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?