Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko amasezerano yasinyiwe i Washington agamije kurandura umutwe wa FDLR burundu, aho kuyinjiza mu biganiro cyangwa kuyifata nk’umutwe ugomba kugirirwa ubwumvikane bwo gushyira intwaro hasi ku bushake.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, asubiza amagambo ya Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, wavuze ko FDLR yemeye gahunda yo kuyambura intwaro no kuyisubiza mu buzima busanzwe.
Muyaya yari yavuze ko icyo cyemezo ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington no gukemura ikibazo cya FDLR. Yabinyujije ku rubuga rwa X, agaragaza ko umutwe wa FDLR wemeye gushyirwa ahantu hizewe kandi hagenzurwa.
Yolande Makolo yavuze ko ibyo RDC iri gutangaza bidahuye n’ibikubiye muri ayo masezerano, ashimangira ko intego yayo ari ugusenya FDLR no kuyambura intwaro mu buryo bwuzuye kandi bugenzurwa.
Yagize ati: “Amasezerano ya Washington asaba gusenya FDLR, ntabwo asaba kuyiganiriza cyangwa kuyihendahenda.
Ni umutwe w’abajenosideri Leta ya RDC yakomeje gufasha no gukorana na wo. Kuba bavuga ko yashyize intwaro hasi ku bushake kandi igikomeje kuba mu gisirikare cya Congo no ku rugamba, ntacyo bihindura ku kibazo gihari.”
Makolo yavuze ko kuvuga gusa ko habayeho gushyira intwaro hasi bidahagije, mu gihe FDLR igikomeje kugaragara mu bikorwa bya gisirikare no ku rugamba.
Yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano risaba ibikorwa bifatika byo kuyisenya no kugenzura uko bikorwa.
Yongeyeho ko amahoro arambye adashobora kubakwa ku bikorwa bisa n’ibyo kwerekana isura nziza gusa, ahubwo ko hakenewe ingamba zifatika zo gukuraho burundu umutwe wa FDLR.
Ati: “Gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington bivuze kuyambura intwaro mu buryo bufatika, si ugukina ikinamico.
U Rwanda rufite ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa, kandi akarere gakeneye amahoro nyayo n’umutekano urambye, aho kuba amagambo yanditse gusa.”
Ku wa 28 Nyakanga 2026, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, ari kumwe na Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi, bavuga ko igisigaye ari uko u Rwanda rukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Iryo tangazo ryakurikiye ingendo Anzuluni yari amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n’u Burayi, aho yari arimo kumenyekanisha umushinga uvugwa ko wateguwe na FDLR kandi washyizweho umukono na Perezida wayo, Victor Byiringiro.
Uyu mushinga wiswe uwo “kwisenya kwa FDLR” ngo wagejejwe kuri Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, tariki ya 30 Gicurasi 2026.
U Rwanda rukaba rugaragaza ko ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe bwaranze gufata ingamba zifatika zo gusenya uyu mutwe, ahubwo bukomeje kuwufasha no kuwukoresha mu bikorwa bya gisirikare.
Amos Twagiramungu
Rwandatribune.rw