Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kureba ku nzira y’ibiganiro bya politiki aho gukomeza kwishingikiriza ku gisirikare mu gukemura amakimbirane akomeje mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Museveni yavuze ko ikibazo cya AFC/M23 na Leta ya RDC kidakwiye gufatwa nk’ikibazo kidashobora gukemuka, ahubwo ko ari ikibazo cya politiki gishobora gukemurwa binyuze mu biganiro n’ubwumvikane hagati y’impande zihanganye.
Mu magambo ye, Museveni yagize ati:
“M23 ni ikibazo cya politiki gishobora gukemurwa binyuze mu biganiro. Ntabwo basaba ibintu bikomeye cyane. Bavuga cyane cyane ku gusubira mu midugudu yabo no kwinjizwa mu gisirikare.
Museveni yahamagariye Tshisekedi kugirana ibiganiro na AFC/M23
Perezida wa Uganda yasabye mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, gutanga intambwe ya mbere yo gutangiza ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane amaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo.
Museveni yavuze ko Kinshasa ikwiye kubanza gutanga icyifuzo gisobanutse kigamije gukemura ikibazo mu mahoro, aho guhita ifata uyu mutwe nk’umwanzi udashobora kuganirizwa.
Ati:
“Turashishikariza Tshisekedi kubagezaho icyifuzo gisobanutse. Niba nyuma banze kuganira, icyo gihe bashobora gufatwa nk’imbaraga mbi. Ariko mbere na mbere hagomba kubaho igerageza ryo gukemura ikibazo binyuze mu biganiro.”
Museveni yanibukije uruhare Uganda yagize mu biganiro byabaye mu myaka yashize nyuma y’uko M23 yari yafashe umujyi wa Goma mu 2012.
Yavuze ko nubwo hari amasezerano yagiye agerwaho hagati ya Leta ya RDC n’abarwanyi ba M23, atigeze akemura burundu impamvu z’ingenzi zagiye zitera amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo.
Ese ibiganiro bishobora kuba igisubizo?
Amagambo ya Museveni aje mu gihe imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) ikomeje mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Congo, aho uyu mutwe umaze kwigarurira uduce dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Leta ya RDC ikomeje gushinja u Rwanda gufasha AFC/M23, ibirego Kigali ihakana, ivuga ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo gikeneye gukemurwa binyuze mu biganiro no gukemura ibibazo by’umuzi.
Ku ruhande rwa AFC/M23, uyu mutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abaturage bavuga ko bamaze igihe barenganywa, cyane cyane abafite inkomoko mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Congo, ndetse ugakomeza gusaba ibiganiro bya politiki.
Gusa ubuyobozi bwa Kinshasa bumaze igihe bwanze ibiganiro bitaziguye na M23, buvuga ko ari umutwe witwaje intwaro ugomba kubanza gushyira intwaro hasi no kubahiriza ubusugire bw’igihugu.
Icyifuzo cya Museveni cyongeye kuzamura impaka ku buryo amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC yakemurwa, aho bamwe mu bayobozi b’akarere bavuga ko umuti udashobora kuboneka ku rugamba gusa, ahubwo ko ushobora gusaba inzira ya politiki ihuza impande zihanganye.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw