Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Bill Gates i Butaro Yavuze ko AI Ishobora Guhindura Ubuvuzi Bw’Ababyeyi n’Abana Muri Afurika
AMAKURU

Bill Gates i Butaro Yavuze ko AI Ishobora Guhindura Ubuvuzi Bw’Ababyeyi n’Abana Muri Afurika

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 23, 2026 9:33 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umunyamerika w’umukire akaba n’umugiraneza Bill Gates yavuze ko Afurika ikwiye kwihutira gukoresha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuzima, cyane cyane mu kurengera ubuzima bw’ababyeyi n’abana.

Bill Gates yabivugiye i Butaro mu Karere ka Burera, mu nama ya mbere ya Paul E. Farmer Butaro Dialogues on Health Equity and Innovation, yahuje abahanga mu by’ubuzima, abayobozi, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu ijambo rye, Gates yavuze ko AI ishobora gufasha mu gutahura ibibazo by’ubuzima hakiri kare, gufasha abaganga gufata ibyemezo bishingiye ku makuru ndetse no kugeza serivisi z’ubuvuzi ku bantu benshi.

Yagaragaje ko gutinda kwakira iri koranabuhanga bishobora gutuma Afurika ikomeza gusigara inyuma mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga.

Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, na we witabiriye ibyo biganiro, yavuze ko ibisubizo byo kugabanya impfu z’ababyeyi n’impinja ahanini bizwi, ariko ikibazo gikomeye kikaba ari ukubishyira mu bikorwa no kubigeza ku baturage bose babikeneye.

Ati ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo udushya mu buvuzi tuve mu rwego rw’ubushakashatsi bugere ku bitaro no ku baturage.

Ibiganiro bya Butaro byitiriwe Dr. Paul Farmer, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvuzi bugera kuri bose, byibanze ku buryo ubushakashatsi, ikoranabuhanga n’udushya bishobora gukoreshwa mu gukemura ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishya rishobora kuba imwe mu nzira zo kugabanya ubusumbane mu kubona serivisi z’ubuzima hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article AFC/M23 Ivuga ko Yafashe Kilumbi Na Tubuki Muri Fizi
Next Article Uwahoze ari Maneko Muri CIA Watanzwe Kuba Ambasaderi wa USA mu Rwanda: Ni iki Bivuze ku Mubano w’Ibihugu Byombi?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Israel Yarakariye Amasezerano ya Amerika na Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Vatikani: Papa Léon XIV Yagennye Musenyeri Salvatore Cordileone mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiliziya

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

BREAKING NEWS: Havuzwe Kurasana Hagati y’Ingabo za RDF n’izu Burundi ku Kiyaga cya Cyohoha

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ese Perezida Ndayishimiye Ashobora Kuba Umuhuza Wizewe Mu Kibazo Cya RDC?

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?