Dr.Gasana James na Dr Nkiko bigaragaje nk’abana b’ibitambambuga k’umutekano w’uRwanda nyuma y’icyiswe Raporo Démilitariser le Rwanda : À l’exemple du Costa Rica.
Raporo y’impapuro 33 yiswe Démilitariser le Rwanda : À l’exemple du Costa Rica, yanditswe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Dr. James K. Gasana afatanyije na Dr. Nkiko Nsengimana, yakuruye impaka ku cyerekezo cy’umutekano w’u Rwanda n’uruhare rw’igisirikare mu myaka iri imbere.
Iyo raporo bivugwa ko yandikiwe Perezida Paul Kagame, itanga igitekerezo cy’uko u Rwanda rwakongera gutekereza ku buryo rwubaka umutekano w’igihe kirekire, aho kuwushingira cyane ku mbaraga za gisirikare gusa, ahubwo rukawubakira ku miyoborere myiza, ubutabera, iterambere n’inzego za gisivile zikomeye.
Abiyise Abanditsi bavuga ko batagamije gusaba ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziseswa ako kanya, ahubwo ko batanga igitekerezo cy’impinduka zakorwa buhoro buhoro, bashingiye ku rugero rwa Costa Rica, igihugu cyaseshe igisirikare cyacyo mu 1948 kigahitamo gushora imari mu burezi, ubuvuzi no kubaka inzego za Leta.
Gasana na Nkiko bavuga ko u Rwanda rumaze kugera ku ntambwe zikomeye kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagarikwa, zirimo kongera kubaka inzego za Leta, kugarura umutekano no kuzamura ubukungu,Icyakora bavuga ko uburyo igihugu cyubatse umutekano nyuma y’ayo mateka bukwiye gutangira gusuzumwa mu rwego rwo kureba icyerekezo cy’igihe kirekire.
Mu kiganiro bagiranye na Radio Agasaro kaburaga Dr Gasana James na Dr Nkiko bavuze ko muri Raporo yabo hari aho banditse bavuga ko umutekano urambye udashobora gushingira ku gisirikare gusa, ahubwo ko ugomba kujyana no kubaka inzego zikomeye za gisivile, ubutabera bwigenga, amahirwe y’ubukungu n’imiyoborere ishingiye ku baturage.
Nu bwo bimeze bityo iyo raporo ariko yakiriwe mu buryo butandukanye kubera amateka y’abayanditse. Dr. James K. Gasana yabaye Minisitiri w’Ingabo mu gihe cya Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana mbere yo kuva mu Rwanda mu 1993 ahunze ubutegetsi bwa MRND naho Dr. Nkiko Nsengimana na we amaze imyaka myinshi aba hanze y’u Rwanda, yakomeje kugaragara mu biganiro n’inyandiko z’ubuhezanguni ku bibazo bya politiki y’u Rwanda,akaba ari umwe mu bashinze ishyaka FDU INKINGI afatanyije na Ingabire Victoire iri shyaka rikaba rifite umutwe w’inyeshyamba witwa RUD URUNANA wagabye igitero mu kinigi mu mwaka wa 2020 ukica abaturage benshi.
Abakurikiranira hafi ibya politiki mu Rwanda , bavuga ko aba bagabo nta bunararibonye bafite ku Rwanda ku buryo raporo yabo yagenderwaho cyane ko Dr Gasana James hasize igihe kirenga imyaka 34 adakandagira mu Rwanda mu gihe Dr Nkiko we nta cyiza yifuriza uRwanda kubera ko ari umwe mu nkingi ya mwamba y’umutwe wa FDU INKINGI ufite abarwanyi bakorera mu mashymba ya Congo.
Abasesenguzi kandi banenga igitekerezo cyabo bagabo kivuga mu kugabanya cyane uruhare rwa gisirikare cya RDF ,bavuga ko imiterere y’umutekano w’u Rwanda itandukanye n’iya Costa Rica, bagaragaza ko u Rwanda ruherereye mu karere k’Ibiyaga Bigari kamaze imyaka gafite ibibazo by’intambara n’imitwe yitwaje intwaro.
Bavuga ko RDF yagize uruhare rukomeye mu kubaka umutekano w’igihugu ndetse ikaba yaragize n’umusanzu mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro, birimo ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo na Repubulika ya Santarafurika, ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi mu bindi bihugu.
Abo basesenguzi bavuga kandi ko ishoramari ryakozwe mu rwego rw’umutekano ari kimwe mu byatumye u Rwanda ruba mu bihugu bifite umutekano ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, ibintu bavuga ko byagize uruhare mu guteza imbere ubukungu no gukurura ishoramari.
Ikindi kibandwaho ni ikibazo cy’umutekano ukomeje kuba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko umutwe wa FDLR ukorera muri ako karere ugikomeje kuba ikibazo ku mutekano warwo, ndetse ko ari imwe mu mpamvu zituma gukomeza kugira ingabo zifite ubushobozi ari ngombwa.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw