Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, barahura muri White House mu biganiro byitezweho kwibanda ku kibazo cya Iran, Gaza ndetse n’ejo hazaza h’umutekano muri Palestine.
Muri ibyo biganiro, kimwe mu bibazo bikomeye bishobora kuzaganirwaho ni umugambi wo kohereza umutwe mpuzamahanga wo kugarura umutekano muri Gaza (International Stabilization Force – ISF), ugizwe n’ingabo z’ibihugu bitandukanye, ugamije gufasha mu kubungabunga umutekano, kurinda ibikorwa by’ubutabazi no gushyigikira inzego z’umutekano za Palestine.
Ibihugu byari byatangaje ubushake bwo kugira uruhare muri uwo mutwe birimo Indonesia, Maroc, Kazakhstan, Kosovo na Albania. Ibyo bihugu byavuzwe nk’ibizatanga abasirikare mu ntangiriro z’uwo mugambi, mu gihe Misiri na Jordaniya byagaragaje ubushake bwo gufasha mu guhugura abapolisi b’Abanyapalestine.
Hari kandi amakuru avuga ko Uganda na Maroc byavuzwe mu bihugu bishobora gutanga abakozi b’umutekano muri uwo mutwe mpuzamahanga, nubwo imiterere nyayo y’uruhare rwa Uganda ndetse n’umubare w’abasirikare bayo bitarasobanuka neza.
Uyu mutwe uteganyijwe kuba udafite aho ubogamiye mu rwego rwa politiki, ukaba utagenewe kujya mu mirwano ahubwo ugafasha mu gucunga inzibacyuho, gutanga umutekano no korohereza ibikorwa byo kongera kubaka Gaza nyuma y’intambara.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeye kizaba uburyo uwo mutwe uzakora mu gihe hakiri impaka ku hazaza h’ubuyobozi bwa Gaza, intwaro za Hamas ndetse n’uburyo Israel izava mu bice by’agace igenzura.
Rwandatribune.rw