Kuri uyu wa Kabiri, i Addis Ababa muri Ethiopia hatangiye Inama isanzwe ya 49 y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yitabiriwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu binyamuryango ndetse n’abayobozi ba komisiyo zitandukanye za AU.
Mu ijambo yafunguye iyi nama, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko ibaye mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo umutekano muke, ihindagurika ry’ubukungu n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, byose bikagira ingaruka ku iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Yashimangiye ko Afurika ikeneye gushaka ibisubizo birambye byafasha guhangana n’izo mbogamizi no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Icyerekezo cya Afurika 2063 (Agenda 2063).
Mahmoud Ali Youssouf yavuze kandi ko kugira ngo izo ntego zigerweho, Afurika ikeneye gukusanya nibura miliyari 2 z’amadolari ya Amerika (US$2 billion) yo gushyigikira gahunda z’iterambere no kongera ubushobozi bw’inzego z’umugabane.
Biteganyijwe ko iyi nama izaganira ku ngingo zirimo amahoro n’umutekano, ubukungu, ishyirwa mu bikorwa ry’Agenda 2063, ndetse no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika mu guhangana n’ibibazo bihuriweho.
Rwandatribune.rw