Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umubare w’abasirikare bayo bamaze kugwa mu ntambara ihanganyemo na Iran wageze kuri 18, mu gihe abandi 624 bamaze gukomereka kuva iyi ntambara yatangira ku wa 28 Gashyantare 2026.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon) binyuze muri raporo iheruka kuvugururwa ku wa 25 Nyakanga 2026.
Iyo raporo igaragaza ko umubare w’abakomeretse wazamutse cyane ugereranyije n’uwari watangajwe mbere, ibintu byongeye gukurura impaka ku buryo imibare y’ibihombo by’intambara ikusanywa ikanatangazwa.
Nk’uko imibare mishya ibigaragaza, abasirikare 18 ba Amerika bamaze kwicwa mu mirwano, mu gihe 624 bakomerekeye mu bitero bitandukanye byabaye kuva ibikorwa bya gisirikare Amerika yise Operation Epic Fury byatangira.
Pentagon yanashyizeho icyiciro gishya cy’imibare yise “Overseas Operations”, kigamije kubarurirwamo abaguye cyangwa bakomeretse mu mirwano yongeye kubura nyuma yo ku wa 7 Nyakanga 2026. Ibi byatumye bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika n’abasesenguzi bibaza impamvu imibare yatangiye gutangazwa mu byiciro bitandukanye aho gutangwa nk’igiteranyo kimwe.
Iyi ntambara ikomeje kuba imwe mu zihangayikishije isi muri uyu mwaka, kuko usibye gutwara ubuzima bw’abasirikare, yanagize ingaruka zikomeye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, ubuhahirane mpuzamahanga ndetse n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga. Hari kandi impungenge ko ishobora gukomeza kwaguka mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bitatanga umusaruro uhamye.
Nubwo ubutegetsi bwa Amerika bukomeje kuvuga ko buri gukora ibishoboka byose kugira ngo burinde inyungu zabwo n’iz’abafatanyabikorwa babwo muri aka karere, hari amajwi akomeje gusaba ko hashyirwa imbere inzira z’ibiganiro kugira ngo hakumirwe ko iyi ntambara yakomeza gutwara ubuzima bw’abasirikare n’abasivili.
RWARINDA Gaston
Rwandatrubune.rw