Tuesday, 22 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Ahagarariye Tshisekedi muri UNGA 81
Mozambique: Hafunguwe ishuri ‘Urumuri’ Rizigisha Abana b’Abanyarwanda Ikinyarwanda n’Umuco
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva Ayoboye Intumwa z’u Rwanda muri UNGA 81
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Ubufaransa Bwashyigikiye Ibiganiro by’Igihugu Bihuriweho na Bose Biteganyijwe muri RDC
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Ubufaransa Bwashyigikiye Ibiganiro by’Igihugu Bihuriweho na Bose Biteganyijwe muri RDC

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 28, 2026 9:00 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

U Bufaransa bwatangaje ko bushyigikiye gahunda yo gutegura ibiganiro by’igihugu bihuriweho n’impande zose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo igihugu gihanganye na byo.

Ibi byatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga, na Minisiteri y’u Bufaransa ishinzwe Uburayi n’Ububanyi n’Amahanga.

Mu itangazo ryayo, iyo minisiteri yavuze ko:
“U Bufaransa bushimye ibyatangajwe na Perezida Tshisekedi ryo gutegura ibiganiro by’igihugu bihuriweho na bose, bizakorwa ku bufatanye n’amadini akomeye ndetse no ku nkunga y’abafatanyabikorwa bo mu karere.

Kuba ibi biganiro byabaho koko bizafasha kongera kubaka ubwumvikane bw’abaturage no gukomeza ubumwe bw’igihugu, hubahirizwa ubusugire bwa RDC.”

Paris ivuga ko iki gikorwa kigaragaza ubushake bwa Leta ya Congo bwo gushyira imbere igisubizo cya politiki no gukomeza kubaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko intego yatangajwe yo gukomeza ubumwe bw’Abanyekongo no gushimangira igihugu kimwe, mu kubahiriza inzego zacyo n’Itegeko Nshinga, izunganira imbaraga z’ubuhuza zisanzwe zirimo gukorwa ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

U Bufaransa bwavuze kandi ko bushyigikiye kandi bufasha izo gahunda z’ubuhuza zigamije gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano n’ubwumvikane biri mu karere.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Urukiko rwa Cassation rwasubitse urubanza rwa Constant Mutamba kugeza ku wa 31 Nyakanga
Next Article Amerika Yatangaje ko Abasirikare Bayo 18 Bamaze Kugwa mu Ntambara na Iran, Abarenga 624 Barakomereka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Intara y’Iburasirazuba: Abayobozi 100 Birukanwe Bazira Gukingira Ikibaba Abakora Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

By
ICYITEGETSE Florentine

Katumbi Ashyigikiye Amasezerano ya RDC na Amerika

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Senateri Mukabalisa Donatille Wari Perezida Wa PL Yapfuye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC Irimo Kongera Ingabo n’Abacanshuro mu Kivu y’Amajyepfo mu Myiteguro yo Kwisubiza Point-Zéro

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?