Umujyi wa Kigali wategetse ko inyubako n’ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi 10 bihagarika imirimo by’agateganyo, nyuma yo gusanga bitujuje ibisabwa mu bijyanye no gukumira no guhangana n’inkongi z’umuriro.
Icyemezo cyatangajwe ku wa 4 Ugushyingo 2026, nyuma y’igenzura ryakozwe mu nyubako zitandukanye hagamijwe kureba niba zujuje ibisabwa kugira ngo zirinde ubuzima bw’abazikoreramo n’abazisura.
Mu nyubako zafatiwe iki cyemezo harimo Catchup Building i Gisimenti, Agakiriro Gatenga, Agakiriro Gahanga, Rwanda Foam Showroom i Gikondo na KAL Plaza i Gikondo.
Izindi ni N&B Plaza i Kigarama, Eden Tower, Matheus House, Ntaganzwa House na Ndaru Arcade, zose ziherereye mu Karere ka Nyarugenge.
Umujyi wa Kigali watangaje ko izi nyubako zizatangira gufungwa ku wa 6 Ugushyingo 2026, saa moya z’umugoroba.
Iki cyemezo kigamije guha ba nyir’inyubako n’abazicunga umwanya wo gukosora ibibazo byagaragaye mu igenzura, kugira ngo bazubahirize amabwiriza agenga umutekano mu gihe habaye inkongi.
Umujyi wa Kigali wasobanuye ko izi nyubako zitazafungwa burundu, kuko izizaba zujuje ibisabwa zizemererwa kongera gufungura imiryango.
Izi nyubako 10 ziyongereye ku zindi eshanu zari zafunzwe ku wa 30 Ukwakira 2026, bituma izafatiwe ibyemezo byo guhagarika imirimo mu gihe cy’ibyumweru bibiri zigera kuri 15.
Izo eshanu za mbere ni Agakiriro ka Kabuga, Umukindo Building na Comejoga biherereye i Gisozi, ASMMS Ltd i Kicukiro na Gahoromani Market.
Ibi byemezo bije nyuma y’inkongi zitandukanye zimaze iminsi zibasiye inyubako n’ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.
Umujyi wa Kigali uvuga ko kubahiriza amabwiriza y’umutekano ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abakozi, abakiriya, abakodesha n’abandi bose bakoresha izo nyubako.
Rwandatribune.rw
