Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > RDC: Martin Fayulu Yashinjije CNDH Kubogama Mu Iperereza Ku Myigaragambyo Yakomerekeyemo
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Martin Fayulu Yashinjije CNDH Kubogama Mu Iperereza Ku Myigaragambyo Yakomerekeyemo

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 27, 2026 7:28 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Martin Fayulu, yamaganye raporo yakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDH) ku myigaragambyo yabaye muri Kamena 2026, ayishinja kutavuga ukuri no kubogama.

Mu kiganiro yagiranye na Perezida wa CNDH, Paul Nsapu Mukulu, Fayulu yavuze ko raporo y’iyo komisiyo itagaragaza neza ibyabaye ku wa 12 Kamena, umunsi yayoboye imyigaragambyo yo kwamagana umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga.

Icyo gihe, abashyigikiye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bari bateraniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, ariko Polisi yabatatanyije ikoresheje imyuka iryana mu maso, ibintu byakurikiwe n’imvururu n’urugomo.

Muri uwo mwuka w’imvururu, icyicaro cy’ishyaka ECiDé cya Fayulu cyagabweho igitero n’urubyiruko rwo mu mutwe wa Force du Progrès ushyigikiye ishyaka UDPS riri ku butegetsi.

Fayulu yavuze ko uwo mutwe wangije ibikoresho by’ishyaka rye kandi ukabikora imbere y’abapolisi.

Nyuma y’ako kavuyo, Fayulu yagaragaye yakomeretse ku mutwe ndetse amaraso yari yuzuye ku myenda yari yambaye.

Yamaganye ibisobanuro bikubiye muri raporo ya CNDH, yavugaga ko yakomerekejwe n’igice cy’igisenge cy’inzu cyamuguyeho.

Yavuze ko ibyo binyuranyije n’ibyatangajwe na Perezida wa CNDH, wavuze ko yakubiswe inkoni n’umwe mu bigaragambyaga.

Fayulu yavuze ko ayo makuru avuguruzanya agaragaza ko iperereza ritakozwe mu mucyo, anibaza impamvu amashusho yafashwe atifashishijwe mu kumenya abapolisi bagaragaye bavuga amagambo y’iterabwoba no guhohotera abaturage.
Yanagarutse ku bayoboke batatu b’ishyaka rye yavuze ko bashimuswe nyuma yo kurasirwa hafi y’icyicaro cya ECiDé.

Yavuze ko umwe muri bo yabonetse, ariko asaba ibisobanuro ku irengero ry’abandi, avuga ko n’abayobozi ba CNDH babonye uko uwo wabonetse yari ameze.

Fayulu kandi yavuze ko abakozi ba CNDH biboneye abantu barenga 70 bakomerekeye ku cyicaro cya ECiDé, ariko ko raporo yasohowe itabigaragaza uko byagenze.

Yashinje kandi CNDH kugerageza gukingira ikibaba umutwe wa Force du Progrès, awushinja gukorana na Polisi mu bikorwa byo gukubita no gutera ubwoba abigaragambyaga.

Mu gusoza, Martin Fayulu yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ridafite aho ribogamiye, avuga ko urwego rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu rugomba kurangwa n’ubutabera, ukuri n’ubwisanzure, ibintu avuga ko bitagaragaye muri raporo ya CNDH.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article DR Congo’s Ituri military governor orders crackdown on roadblock extortion
Next Article RDC: Uganda Yahaye Akarere ka Aru Imbangukiragutabara Eshanu n’Ibikoresho byo Kwa Muganga Mu Kurwanya Ebola
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

FIZI: FARDC Ivuga ko Yishe Abarwanyi 23, Abandi 11 Bakishyira mu Maboko Yayo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

Kigali Yakiriye Inama Nyafurika Yiga ku Burenganzira bw’Abagore n’Abana Bafunze

By
ICYITEGETSE Florentine

Masisi: Imirwano ihanganishije Wazalendo na AFC/M23,mu bice bya  Shango na Mahanga

By
Mwizerwa Ally
UMUTEKANOAMAKURU

Col Pacifique Kabanda: Insinzi ya USALAMA Ntigomba Gupimirwa Ku Mubare w’Abafashwe Husa

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?