Mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu by’ubuzima hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda, Guverinoma ya Uganda yahaye Akarere gashinzwe ubuzima ka Aru, gaherereye mu Ntara ya Ituri, imbangukiragutabara eshanu n’ibikoresho bitandukanye byo kwa muganga bigamije kongerera imbaraga ibikorwa byo gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola.
Ibi bikoresho byashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere k’Ubuzima ka Aru ku wa 24 Nyakanga 2026. Birimo imbangukiragutabara eshanu, ibitanda 50, matela 50 n’ibindi bikoresho bizifashishwa mu kuvura no kwita ku barwayi ba Ebola.
Biteganyijwe kandi ko bizagirira akamaro utundi turere tw’ubuzima twa Ariwara, Adja, Aungba na Adi, duherereye mu ntera ya kilometero hafi 90 uvuye muri Aru.
Mbere y’iyi nkunga, ibi bigo nderabuzima byahuraga n’ikibazo cyo kubura uburyo bwihuse bwo gutwara abantu bakekwaho kwandura Ebola babajyana ku kigo cyihariye cyo kuvuriramo abarwayi ba Ebola kiri muri Aru.
Radio Okapi Yatangaje ko abashinzwe ubuzima bavuga ko ibyo byashyiraga abaturage mu kaga ko kwanduzanya, cyane cyane muri aka gace gahana imbibi na Uganda, aho hamaze kugaragara abantu banduye Ebola ndetse n’abahitanywe na yo.
Umuganga mukuru w’Akarere k’Ubuzima ka Aru yavuze ko iyi nkunga izafasha gukaza ibikorwa byo kurwanya no gukumira Ebola.
Yagaragaje ko urujya n’uruza rw’abaturage, by’umwihariko abava mu duce twa Mongbwalu na Bunia twibasiwe n’iki cyorezo, rukomeje kongera ibyago byo kwandura no gukwirakwiza iyi ndwara.
Nubwo iyi nkunga izafasha kongera ubushobozi bwo guhangana na Ebola, haracyari imbogamizi zikomeye.
Murizo harimo abaturage bamwe bagikomeje kwinangira ntibubahirize ingamba zo kwirinda iki cyorezo, ndetse no kuba uturere twinshi tw’ubuzima tudafite laboratwari zigendanwa zifasha gusuzuma indwara vuba, ibintu bikomeje kudindiza urugamba rwo guhashya Ebola muri Ituri.
Rwandatribune.rw