Friday, 3 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba
Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope
Vatican: Bamwe Mu Bapadiri Birukanwe Kubera Kwigomeka Kuri Papa
Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > RDC: Abepiskopi Banenze Umugambi wa Leta wo Guhindura Itegeko Nshinga
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

RDC: Abepiskopi Banenze Umugambi wa Leta wo Guhindura Itegeko Nshinga

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 22, 2026 6:41 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itemeranya na Leta ku mugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga, ivuga ko atari cyo gihugu gikeneye muri iki gihe.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yamaze iminsi itatu, yasojwe hasohorwa itangazo rinenga gahunda ishyigikiwe na Perezida Félix Tshisekedi yo guhindura Itegeko Nshinga.

Abepiskopi bagaragaje ko RDC iri mu bibazo bikomeye birimo umutekano muke n’intambara zikomeje mu burasirazuba bw’igihugu, ibyorezo bitandukanye ndetse n’ubukene bukomeje kwibasira abaturage.

Iyi nama idasanzwe y’Inama y’Abepiskopi Gatolika ba RDC (CENCO) yabereye i Kinshasa mu murwa mukuru w’igihugu, kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Kamena 2026.

Bavuga ko muri ibi bihe, guhindura Itegeko Nshinga bidakwiye gushyirwa mu byihutirwa bya Leta.

Muri iryo tangazo, basabye ubuyobozi bw’igihugu gushyira imbaraga mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abaturage, birimo imibereho mibi, umutekano n’iterambere ry’ubukungu, aho kwibanda ku mavugurura y’amategeko atabaye ngombwa muri iki gihe.

Ibi bitekerezo by’Abepiskopi bishobora kongera impaka zisanzwe ziri hagati y’abashyigikiye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku hazaza h’imiyoborere n’impinduka z’amategeko muri RDC.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Burundi: New Radio Station in Ngozi Accused of Spreading Ethnic Division
Next Article DRC: Catholic Bishops Criticize Government Plan to Amend the Constitution
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ubwato bw’Imizigo Bwagabweho Igitero Hafi Ya Hormuz, Amerika Ishinja Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAPOLITIKE

Uburundi: Inteko Ishinga Amategeko Isaba Kwemeza Jenoside y’Abahutu bo mu 1972

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Nyuma y’Impagarara za Iran, Igiciro cya Peteroli Cyatangiye Kumanuka: Isoko Mpuzamahanga Ryatangiye Guhumeka

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?