Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwo hanze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), John Ratcliffe, bivugwa ko yagiriye uruzinduko rw’ibanga i Moscow mu Burusiya, mu gihe ibiganiro hagati ya Washington na Moscow ku bibazo by’umutekano n’intambara yo muri Ukraine bikomeje gushakirwa umurongo.
Nk’uko CBS News ibitangaza, Ratcliffe yageze i Moscow ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku cyari cyamujyanye cyangwa abo yagombaga guhura na bo.
Urwo ruzinduko rwagaragaye cyane kubera ko ibiganiro by’imbonankubone hagati y’abategetsi bakuru ba Washington na Moscow bidakunze kubaho, cyane cyane kuva Uburusiya butangiza igitero cyagutse muri Ukraine mu 2022.
Amakuru akurikiranira hafi ingendo z’indege yerekana ko indege ya gisirikare y’Amerika yo mu bwoko bwa C-17 yavuye muri Latvia yerekeza i Moscow.
Iyo ndege yahagurutse i Riga mu gitondo cyo ku wa Kabiri, iza kugera hafi y’ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Vnukovo i Moscow. Nyuma y’amasaha make, yongeye gusubira i Riga.
Hari kandi amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege ya C-17 ndetse n’imodoka z’abadipolomate zigenda mu mihanda ya Moscow.
BBC yavuze ko yasabye CIA, White House na Pentagon kugira icyo bavuga kuri uru ruzinduko, ariko nta bisobanuro birambuye byari byatangazwa.
Ukraine yari yabimenyeshejwe
Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Ukraine yabwiye CBS ko mbere y’uru ruzinduko, Amerika yari yaramenyesheje Kyiv ko hari intumwa zayo zo ku rwego rwo hejuru zari zigiye i Moscow.
Uwo mutegetsi yavuze kandi ko Ukraine yasabwe guhagarika ibitero mu gihe izo ntumwa zari kuba ziri mu Burusiya.
Nubwo Ratcliffe yaba ari bwo bwa mbere agiye i Moscow kuva ayobora CIA, ngo yakomeje kugirana imikoranire n’abayobozi b’inzego z’ubutasi z’Uburusiya.
Ni iki cyari kigamijwe?
John Foreman, wahoze ari umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’Ubwongereza i Moscow, yavuze ko uruzinduko rwa Ratcliffe rushobora kuba rufite aho ruhuriye no kugabanya umwuka w’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.
Yagaragaje kandi ko rushobora kuba rujyanye n’ibibazo by’umutekano byabaye mu Burayi, ndetse n’ibirebana n’Abanyamerika bafungiye mu Burusiya.
Ratcliffe kandi yagize uruhare mu biganiro byatumye Ksenia Karelina, Umunyarusiya ufite n’ubwenegihugu bw’Amerika, arekurwa nyuma yo kumara igihe afunzwe.
CIA yanagize uruhare mu biganiro byagejeje ku guhererekanya imfungwa kwabaye mu 2024, ubwo harekurwaga umunyamakuru wa Wall Street Journal Evan Gershkovich, wahoze mu gisirikare cy’Amerika Paul Whelan, ndetse n’umunyamakuru Alsu Kurmasheva.
Umubano wa Washington na Moscow uracyari mubi
Umubano hagati ya Amerika n’Uburusiya wangiritse bikomeye kuva Uburusiya butangiza igitero cyagutse kuri Ukraine mu 2022.
Amerika n’ibihugu by’iburengerazuba byafatiye Moscow ibihano bikomeye by’ubukungu, mu gihe Uburusiya bwo bwakomeje kunenga politiki y’ibihugu by’iburengerazuba.
Ratcliffe rero ashobora kuba umwe mu bategetsi bakomeye cyane ba Amerika bagiriye uruzinduko i Moscow muri manda ya kabiri ya Perezida Donald Trump.
Trump na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin baheruka guhura muri Alaska, ariko iyo nama ntiyagize umusaruro ukomeye mu guhagarika intambara.
N’ubwo nyuma yayo habaye ibiganiro by’amahoro byari biyobowe na Amerika, ibiganiro hagati y’Uburusiya na Ukraine bisa n’ibyaranze.
Uru ruzinduko rwa Ratcliffe rero rushobora kuba ikimenyetso cy’uko Washington na Moscow bikomeje gushaka inzira y’ibiganiro, nubwo impande zombi zitaratangaza ku mugaragaro ibyo zaganiriyeho.
Rwandatribune.rw