Wednesday, 26 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Prof. Emile Bienvenu n’Abandi Bakekwa Bagejejwe mu Rukiko Basabirwa Igifungo
Ese Ibibera ku Rugamba Muri Sudani Biri Kugena Uko Icyiciro Gikurikira Cya Politiki Kizaba Kimeze?
Umuyobozi wa CIA yagiriye uruzinduko rw’ibanga i Moscow mu gihe Amerika n’Uburusiya bashaka inzira y’ibiganiro
Inkongi Yahitanye Abantu 3, Inzu Zirenga 200 Zirakongoka i Bukavu
Abantu 8 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitemewe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Umuyobozi wa CIA yagiriye uruzinduko rw’ibanga i Moscow mu gihe Amerika n’Uburusiya bashaka inzira y’ibiganiro
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Umuyobozi wa CIA yagiriye uruzinduko rw’ibanga i Moscow mu gihe Amerika n’Uburusiya bashaka inzira y’ibiganiro

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 26, 2026 12:11 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwo hanze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), John Ratcliffe, bivugwa ko yagiriye uruzinduko rw’ibanga i Moscow mu Burusiya, mu gihe ibiganiro hagati ya Washington na Moscow ku bibazo by’umutekano n’intambara yo muri Ukraine bikomeje gushakirwa umurongo.

Nk’uko CBS News ibitangaza, Ratcliffe yageze i Moscow ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku cyari cyamujyanye cyangwa abo yagombaga guhura na bo.

Urwo ruzinduko rwagaragaye cyane kubera ko ibiganiro by’imbonankubone hagati y’abategetsi bakuru ba Washington na Moscow bidakunze kubaho, cyane cyane kuva Uburusiya butangiza igitero cyagutse muri Ukraine mu 2022.

Amakuru akurikiranira hafi ingendo z’indege yerekana ko indege ya gisirikare y’Amerika yo mu bwoko bwa C-17 yavuye muri Latvia yerekeza i Moscow.

Iyo ndege yahagurutse i Riga mu gitondo cyo ku wa Kabiri, iza kugera hafi y’ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Vnukovo i Moscow. Nyuma y’amasaha make, yongeye gusubira i Riga.

Hari kandi amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege ya C-17 ndetse n’imodoka z’abadipolomate zigenda mu mihanda ya Moscow.

BBC yavuze ko yasabye CIA, White House na Pentagon kugira icyo bavuga kuri uru ruzinduko, ariko nta bisobanuro birambuye byari byatangazwa.

Ukraine yari yabimenyeshejwe
Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Ukraine yabwiye CBS ko mbere y’uru ruzinduko, Amerika yari yaramenyesheje Kyiv ko hari intumwa zayo zo ku rwego rwo hejuru zari zigiye i Moscow.

Uwo mutegetsi yavuze kandi ko Ukraine yasabwe guhagarika ibitero mu gihe izo ntumwa zari kuba ziri mu Burusiya.

Nubwo Ratcliffe yaba ari bwo bwa mbere agiye i Moscow kuva ayobora CIA, ngo yakomeje kugirana imikoranire n’abayobozi b’inzego z’ubutasi z’Uburusiya.

Ni iki cyari kigamijwe?
John Foreman, wahoze ari umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’Ubwongereza i Moscow, yavuze ko uruzinduko rwa Ratcliffe rushobora kuba rufite aho ruhuriye no kugabanya umwuka w’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Yagaragaje kandi ko rushobora kuba rujyanye n’ibibazo by’umutekano byabaye mu Burayi, ndetse n’ibirebana n’Abanyamerika bafungiye mu Burusiya.

Ratcliffe kandi yagize uruhare mu biganiro byatumye Ksenia Karelina, Umunyarusiya ufite n’ubwenegihugu bw’Amerika, arekurwa nyuma yo kumara igihe afunzwe.

CIA yanagize uruhare mu biganiro byagejeje ku guhererekanya imfungwa kwabaye mu 2024, ubwo harekurwaga umunyamakuru wa Wall Street Journal Evan Gershkovich, wahoze mu gisirikare cy’Amerika Paul Whelan, ndetse n’umunyamakuru Alsu Kurmasheva.

Umubano wa Washington na Moscow uracyari mubi
Umubano hagati ya Amerika n’Uburusiya wangiritse bikomeye kuva Uburusiya butangiza igitero cyagutse kuri Ukraine mu 2022.

Amerika n’ibihugu by’iburengerazuba byafatiye Moscow ibihano bikomeye by’ubukungu, mu gihe Uburusiya bwo bwakomeje kunenga politiki y’ibihugu by’iburengerazuba.

Ratcliffe rero ashobora kuba umwe mu bategetsi bakomeye cyane ba Amerika bagiriye uruzinduko i Moscow muri manda ya kabiri ya Perezida Donald Trump.

Trump na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin baheruka guhura muri Alaska, ariko iyo nama ntiyagize umusaruro ukomeye mu guhagarika intambara.

N’ubwo nyuma yayo habaye ibiganiro by’amahoro byari biyobowe na Amerika, ibiganiro hagati y’Uburusiya na Ukraine bisa n’ibyaranze.

Uru ruzinduko rwa Ratcliffe rero rushobora kuba ikimenyetso cy’uko Washington na Moscow bikomeje gushaka inzira y’ibiganiro, nubwo impande zombi zitaratangaza ku mugaragaro ibyo zaganiriyeho.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Inkongi Yahitanye Abantu 3, Inzu Zirenga 200 Zirakongoka i Bukavu
Next Article Ese Ibibera ku Rugamba Muri Sudani Biri Kugena Uko Icyiciro Gikurikira Cya Politiki Kizaba Kimeze?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOMU MAHANGA

Uburusiya:Ukraine Yibasiye Uruganda Rukuru rwa Peteroli i Moscow

By
ICYITEGETSE Florentine

KINSHASA: CENCO yamaganye umugambi wo guhindura itegeko nshinga

By
Mwizerwa Ally
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

RDC: Abepiskopi Banenze Umugambi wa Leta wo Guhindura Itegeko Nshinga

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC: AFC/M23 Ivuga ko Yafashe Uduce Dutatu Nyuma y’Ibihano Bya Loni

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?