Monday, 27 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu
Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > RDC: AFC/M23 Ivuga ko Yafashe Uduce Dutatu Nyuma y’Ibihano Bya Loni
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC: AFC/M23 Ivuga ko Yafashe Uduce Dutatu Nyuma y’Ibihano Bya Loni

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 17, 2026 9:18 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wafashe uduce twa Nganja na Lulimba Bibwa muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse na Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X, abashyigikiye uyu mutwe bavuze ko ibyo bikorwa bya gisirikare byabaye nyuma y’uko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (Loni) gafatiye ibihano Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23, ndetse n’abandi bantu n’imitwe bifitanye isano n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubutumwa bwongeye buvuga ko ibyo bihano “bidashobora guhagarika ibikorwa bya AFC/M23 ku rugamba,” bugaragaza ko uyu mutwe ukomeje ibikorwa bya gisirikare nubwo hari igitutu mpuzamahanga.

Icyakora, kugeza ubu nta rwego rwigenga rwari rwemeje ko utu duce twafashwe nk’uko bivugwa na AFC/M23. Ku ruhande rwa Leta ya RDC n’Ingabo za FARDC na zo ntizari zatangaza icyo zivuga kuri ayo makuru.

Ibi bibaye mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, aho imirwano hagati ya FARDC n’abarwanyi ba AFC/M23 ikomeje nubwo hari ibiganiro n’imbaraga za dipolomasi zigamije guhagarika imirwano.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Kagame Yavuze ko Buri Munyarwanda Agomba Kugira Icyo Aha Igihugu Cye
Next Article Amerika Yongereye Indege Zitanga Lisansi Mu Kirere Cya Israel Mu Gihe Yo na Irani Bikomeje Gukara
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Abantu Umunani Bahitanywe n’Indege y’Intambara ya Amerika Yahanutse Imaze Guhaguruka

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Kaminuza y’u Rwanda Yahawe Miliyoni 3 z’Amadolari kubera Uruhare Rwayo mu Guteza Imbere Uburezi n’Ubuzima muri Afurika

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

ADF Yakajije Ubwicanyi i Beni, Sosiyete Sivile Inavuga ko AFC/M23 Ikomeje Kwagura Imbaraga

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

ARJ Yasabye Kurushaho Kurinda Abanyamakuru

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?