Saturday, 25 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni Muri Sudani y’Epfo Yasuye Abasirikare b’u Rwanda Bari mu Butumwa bw’Amahoro
Trump Ashinja EU Kwibasira Ibigo by’Abanyamerika, Ateguza Iperereza n’Imisoro Mishya
Bugesera Ibonye “Imbuto Hub” Izajya Itanga Serivisi ku Buntu ku Bana n’Urubyiruko
Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru
Perezida Paul Kagame Yayoboye Inama y’Abaminisitiri Yafashe Ibyemezo Bikomeye ku Iterambere
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Kaminuza y’u Rwanda Yahawe Miliyoni 3 z’Amadolari kubera Uruhare Rwayo mu Guteza Imbere Uburezi n’Ubuzima muri Afurika
AMAKURU

Kaminuza y’u Rwanda Yahawe Miliyoni 3 z’Amadolari kubera Uruhare Rwayo mu Guteza Imbere Uburezi n’Ubuzima muri Afurika

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 21, 2026 3:25 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

KIGALI – Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) yegukanye igihembo cya miliyoni eshatu z’Amadolari ya Amerika (3 miliyoni USD) gitangwa na Mastercard Foundation, nyuma yo gushyirwa mu mashuri makuru atanu ya mbere muri Afurika agaragaza uruhare rukomeye mu guhindura no guteza imbere uburezi bwo hejuru ku mugabane.

Iki gihembo kiri muri gahunda nshya yiswe Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize, izajya itangwa buri mwaka hagamijwe gushimira za kaminuza zigaragaza impinduka zifatika mu burezi no gufungurira amahirwe urubyiruko rwa Afurika.

Mastercard Foundation yavuze ko izashora miliyoni 500 z’Amadolari muri iyi gahunda mu myaka 10 ya mbere.

Kaminuza y’u Rwanda yahawe iki gihembo mu cyiciro cy’Ubudashyikirwa mu Buzima (Excellence in Health) kubera uruhare rwayo mu kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima mu Rwanda no gutegura abakozi b’inzobere.

Kaminuza y’u Rwanda ni yo kaminuza ya leta nini mu gihugu.

Yashinzwe mu 2013 ihurijwe hamwe na kaminuza n’amashuri makuru ya leta arindwi, kuri ubu ikaba yigisha ibihumbi byinshi by’abanyeshuri mu mashami icyenda, ndetse ikaba ari iya mbere mu Rwanda mu bijyanye n’uburezi bwo hejuru, ubushakashatsi n’udushya.

Mastercard Foundation yatangaje ko iyi kaminuza imaze gutanga ku isoko ry’umurimo abarenga 26.000 b’inzobere mu rwego rw’ubuzima, mu gihe gahunda yayo yo guhugura abanyeshuri bakorera mu baturage ifasha abantu bagera hafi ku 500.000 binyuze mu kwimenyereza umwuga kwa muganga, ibikorwa byo kwegera abaturage ndetse na serivisi z’ubuvuzi zitangirwa muri kaminuza.

Yanashimiwe kandi kuba ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ubushakashatsi ku nkingo, ubwubatsi bw’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi ndetse no guteza imbere uburyo bushya bwo kunoza imikorere y’inzego z’ubuzima.

Buri kaminuza mu eshanu zatsindiye iki gihembo izahabwa miliyoni eshatu z’Amadolari kugira ngo ikomeze ibikorwa byayo by’impinduka, ku bufatanye na Mastercard Foundation.

Izindi kaminuza zahawe ibihembo ni Addis Ababa University yo muri Ethiopia, yashimiwe mu bushakashatsi n’udushya; International Institute for Water and Environmental Engineering (2iE) yo muri Burkina Faso, yahembwe mu cyiciro cy’uburezi n’imyigishirize; Kwame Nkrumah University of Science and Technology yo muri Ghana, yahembwe mu bushakashatsi n’udushya; na Muni University yo muri Uganda, yashimiwe uburyo ifasha abanyeshuri kubona akazi nyuma yo kurangiza amasomo.

Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Sewit Ahderom, yatangaje ko iki gihembo kigamije gushyigikira za kaminuza zo muri Afurika kugira ngo zirusheho kuba isoko y’amahirwe ku rubyiruko.

Yagize ati: “Mu myaka 20 ishize twabonye ibigo bya Afurika byongera gutekereza ku ruhare uburezi bwo hejuru bushobora kugira. Igihembo cya AHEFT kigamije gushyigikira uwo muvuduko no gushora imari mu bushobozi bw’ibigo byo muri Afurika, kugira ngo za kaminuza zibe moteri y’iterambere n’amahirwe ku rubyiruko rwa miliyoni nyinshi.”

Mu myaka 10 iri imbere, AHEFT Prize iteganya guhemba nibura ibigo 150 by’amashuri makuru hirya no hino muri Afurika, mu byiciro birimo imyigishirize, ubushakashatsi n’udushya, kwihangira imirimo, ibijyanye n’ihindagurika ry’ibihe, ubuhinzi, ubuzima, siyansi, ikoranabuhanga ndetse n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence).

Abatsinze bwa mbere bazashyikirizwa ibihembo ku mugaragaro mu nama ya Higher Education Transformation Convening izabera i Accra muri Ghana, ku wa 22 Nzeri 2026.

Byongeye kandi, abanyeshuri bagera kuri 600 ba Kaminuza y’u Rwanda, barimo 490 bahawe buruse na Mastercard Foundation, bitabiriye Summer Camp 2025 yabereye i Huye, aho bahawe amahugurwa ku buyobozi no kuba intangarugero mu kuzana impinduka nziza mu miryango yabo.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Starmer Yeguye K’Umwanya Wa Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza
Next Article Fizi: Haravugwa Imirwano ikomeye i Point Zéro , M23/AFC Igakomeza Ijya Mbere
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Minisitiri Uwimana Yashimiye Abapolisikazi, Avuga ko Ari Icyitegererezo Ku Rwanda Rw’Ejo.

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Trump Yaburiye Iran Nyuma y’Ibitero By’Aba-Houthis ku Mato ya Saudi Arabia

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Perezida Kagame Yifatanyije na Qatar Mu Kababaro Ko Kubura Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

Amerika Yafatiye Ibihano Uruganda Rutunganya Zahabu rwo mu Rwanda, Ishinja Gufasha AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?