KIGALI – Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) yegukanye igihembo cya miliyoni eshatu z’Amadolari ya Amerika (3 miliyoni USD) gitangwa na Mastercard Foundation, nyuma yo gushyirwa mu mashuri makuru atanu ya mbere muri Afurika agaragaza uruhare rukomeye mu guhindura no guteza imbere uburezi bwo hejuru ku mugabane.
Iki gihembo kiri muri gahunda nshya yiswe Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize, izajya itangwa buri mwaka hagamijwe gushimira za kaminuza zigaragaza impinduka zifatika mu burezi no gufungurira amahirwe urubyiruko rwa Afurika.
Mastercard Foundation yavuze ko izashora miliyoni 500 z’Amadolari muri iyi gahunda mu myaka 10 ya mbere.
Kaminuza y’u Rwanda yahawe iki gihembo mu cyiciro cy’Ubudashyikirwa mu Buzima (Excellence in Health) kubera uruhare rwayo mu kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima mu Rwanda no gutegura abakozi b’inzobere.
Kaminuza y’u Rwanda ni yo kaminuza ya leta nini mu gihugu.
Yashinzwe mu 2013 ihurijwe hamwe na kaminuza n’amashuri makuru ya leta arindwi, kuri ubu ikaba yigisha ibihumbi byinshi by’abanyeshuri mu mashami icyenda, ndetse ikaba ari iya mbere mu Rwanda mu bijyanye n’uburezi bwo hejuru, ubushakashatsi n’udushya.
Mastercard Foundation yatangaje ko iyi kaminuza imaze gutanga ku isoko ry’umurimo abarenga 26.000 b’inzobere mu rwego rw’ubuzima, mu gihe gahunda yayo yo guhugura abanyeshuri bakorera mu baturage ifasha abantu bagera hafi ku 500.000 binyuze mu kwimenyereza umwuga kwa muganga, ibikorwa byo kwegera abaturage ndetse na serivisi z’ubuvuzi zitangirwa muri kaminuza.
Yanashimiwe kandi kuba ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ubushakashatsi ku nkingo, ubwubatsi bw’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi ndetse no guteza imbere uburyo bushya bwo kunoza imikorere y’inzego z’ubuzima.
Buri kaminuza mu eshanu zatsindiye iki gihembo izahabwa miliyoni eshatu z’Amadolari kugira ngo ikomeze ibikorwa byayo by’impinduka, ku bufatanye na Mastercard Foundation.
Izindi kaminuza zahawe ibihembo ni Addis Ababa University yo muri Ethiopia, yashimiwe mu bushakashatsi n’udushya; International Institute for Water and Environmental Engineering (2iE) yo muri Burkina Faso, yahembwe mu cyiciro cy’uburezi n’imyigishirize; Kwame Nkrumah University of Science and Technology yo muri Ghana, yahembwe mu bushakashatsi n’udushya; na Muni University yo muri Uganda, yashimiwe uburyo ifasha abanyeshuri kubona akazi nyuma yo kurangiza amasomo.
Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Sewit Ahderom, yatangaje ko iki gihembo kigamije gushyigikira za kaminuza zo muri Afurika kugira ngo zirusheho kuba isoko y’amahirwe ku rubyiruko.
Yagize ati: “Mu myaka 20 ishize twabonye ibigo bya Afurika byongera gutekereza ku ruhare uburezi bwo hejuru bushobora kugira. Igihembo cya AHEFT kigamije gushyigikira uwo muvuduko no gushora imari mu bushobozi bw’ibigo byo muri Afurika, kugira ngo za kaminuza zibe moteri y’iterambere n’amahirwe ku rubyiruko rwa miliyoni nyinshi.”
Mu myaka 10 iri imbere, AHEFT Prize iteganya guhemba nibura ibigo 150 by’amashuri makuru hirya no hino muri Afurika, mu byiciro birimo imyigishirize, ubushakashatsi n’udushya, kwihangira imirimo, ibijyanye n’ihindagurika ry’ibihe, ubuhinzi, ubuzima, siyansi, ikoranabuhanga ndetse n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence).
Abatsinze bwa mbere bazashyikirizwa ibihembo ku mugaragaro mu nama ya Higher Education Transformation Convening izabera i Accra muri Ghana, ku wa 22 Nzeri 2026.
Byongeye kandi, abanyeshuri bagera kuri 600 ba Kaminuza y’u Rwanda, barimo 490 bahawe buruse na Mastercard Foundation, bitabiriye Summer Camp 2025 yabereye i Huye, aho bahawe amahugurwa ku buyobozi no kuba intangarugero mu kuzana impinduka nziza mu miryango yabo.
Rwandatribune.rw