Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > Fizi: Haravugwa Imirwano ikomeye i Point Zéro , M23/AFC Igakomeza Ijya Mbere
UMUTEKANOAMAKURU

Fizi: Haravugwa Imirwano ikomeye i Point Zéro , M23/AFC Igakomeza Ijya Mbere

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 21, 2026 7:48 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Imirwano ikomeye iravugwa mu gace ka Point Zéro, mu Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hagati y’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo n’umutwe wa AFC/M23.

Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko iyo mirwano yatangiye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, ikomeza kugeza mu masaha y’ijoro.

Abatanze ayo makuru bavuga ko AFC/M23 yasunitse inyuma ingabo za FARDC n’abo bafatanyije, ndetse ikagenzura umuhanda uhuza Point Zéro n’uduce twa Kanguli na Mulima.

Nubwo ayo makuru akomeje gukwirakwira, kugeza ubu nta ruhande rw’Ingabo za Leta ya Congo cyangwa ubuyobozi bwa AFC/M23 rurayemeza cyangwa ngo ruyahakane ku mugaragaro.

Fizi imaze ibyumweru irimo ibibazo by’itumanaho nyuma y’uko kuva ku wa 3 Nyakanga 2026 umuyoboro wa telefoni udakora muri byinshi mu bice byayo. Ibi bituma kugenzura amakuru ava ku rugamba no kuyemeza biba ikibazo gikomeye.

Mu gihe imirwano ikomeje, abaturage bo muri ako karere bakomeje guhangayikishwa n’umutekano, mu gihe hakomeje gutegerezwa amakuru yemejwe n’impande zombi ku cyerekezo cy’iyi mirwano.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kaminuza y’u Rwanda Yahawe Miliyoni 3 z’Amadolari kubera Uruhare Rwayo mu Guteza Imbere Uburezi n’Ubuzima muri Afurika
Next Article Nigeria: Umubyeyi Yashyize Kungoyi Umwana We Amuziza Ko Atakubuye Munzu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUUMUTEKANO

Musanze:Umugabo w’Imyaka 46 Yarashwe Nyuma yo Gusagarira Umupolisi mu Gikorwa Cyo Gufata Umuhungu we

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Shaddy Boo Yareze Yugi Umukaraza Amushinja Kumusambanya ku Gahato

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

U Burundi Bwatangiye Kumena Inzoga Zitujuje Ubuziranenge no Gufunga Inganda

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Cardinal Kambanda Yasabye ko Kiliziya Zimwe Zafunzwe Zafungurwa

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?