Umugabo w’imyaka 46 wo mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, yishwe arashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gusohoka afite umuhoro ashaka gutema umupolisi wari mu gikorwa cyo gufata umuhungu we ukekwaho ubujura.
Nyakwigendera yitwa Munyamashuri Emmanuel yarasiwe mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Gapfuro, Akagari ka Garuka, mu Murenge wa Musanze.
Ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo abapolisi n’izindi nzego z’umutekano bari bagiye gufata Irakoze Félix, umuhungu wa Munyamashuri w’imyaka 22, ukekwaho ibyaha birimo ubujura bukoreshejwe guca cyangwa kwica inzugi ndetse n’ibikorwa by’urugomo.
Amakuru avuga ko ubwo inzego z’umutekano zari zigeze mu rugo, Munyamashuri yasohotse afite umuhoro, ashaka kubuza abapolisi kwinjira no gutema umwe muri bo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko abapolisi babanje kumenyesha uyu mugabo ko ari inzego z’umutekano zaje gukora akazi, ariko ntiyabyumva.
Yagize ati: “Ubwo inzego zari zije gufata uyu Felix Irakoze, umubyeyi we yasohokanye umupanga agamije kurwanya inzego z’umutekano ndetse yitotomba avuga ko nta wakwinjira mu rugo rwe.”
CIP Ngirabakunzi yavuze ko abapolisi babanje kurasa mu kirere mu rwego rwo kumubuza kubasatira, ariko ngo yakomeje kubegera ashaka gutema umwe mu bapolisi.
Muri icyo gihe, abapolisi baramurashe, ahita apfa.
Umurambo wa Munyamashuri Emmanuel wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri.
Hagati aho, umuhungu we Irakoze Félix, wari ugamijwe gufatwa kubera ibyaha akekwaho, ntabwo yari yakafatwa kugeza ubwo aya makuru yatangwaga. Polisi ivuga ko akomeje gushakishwa.
Rwandatribune.rw