Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje guteza impungenge mu Rwanda, nyuma y’uko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 abantu barenga 500 bajyanywe kwa muganga bazize ibibazo byatewe n’izo nzoga, aho 50 muri bo batakaje ubuzima.
Ibi byatangajwe mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’inganda umunani zikora inzoga, nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko hari ibitagenda neza mu kubahiriza amabwiriza agenga ikorwa ry’ibinyobwa bisembuye.
Rwanda FDA yatangaje ko izo nganda zahagaritswe ndetse n’ibicuruzwa byazo bigakurwa ku isoko mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza gukumira ibicuruzwa bishobora guteza ibibazo ku buzima.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikwiye gufatwa nk’icyorezo kubera umubare w’abantu gikomeje kugiraho ingaruka.
Yagize ati: “Twe tubona ari icyorezo mu bindi kuko dushingira ku mibare dufite. Kuva uyu mwaka watangira, mu mavuriro hirya no hino mu gihugu twakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza kubera inzoga n’ibinyobwa nk’ibyo. Hari abaje i Ngoma barenga 100, abandi muri Nyagatare ndetse no mu Majyepfo.”
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko muri abo barwayi harimo abatakaje ubuzima, ndetse hari n’abandi bapfuye bataragera ku bitaro. Yemeje ko kugeza ubu hamaze kubarurwa abantu bagera kuri 50 bazize izi nzoga.
Yongeyeho ko hari n’abandi bagize ubumuga bukomeye burimo guhuma amaso burundu, indwara z’ubwonko z’igihe kirekire ndetse n’ibibazo by’umwijima.
Dr. Nsanzimana yavuze ko ikibazo cyagiye gikura uko iminsi yagiye ishira, cyane cyane kubera ikoreshwa ry’inzoga zifite ingano nyinshi ya alcool ndetse n’izongerwamo ibindi binyabutabire bitazwi.
Ati: “Twari tuzi urwagwa n’ikigage bisanzwe, ariko haje inzoga zifite dogere za alcool 40 cyangwa 50 umuturage atigeze abona mu buzima bwe, akazinywa atazi ingaruka zazo. Ni icyorezo mu bindi tugomba kurwanya nk’uko turwanya ibindi byorezo.”
Yagaragaje kandi ko hari bamwe bashinga inganda zemewe zigamije gukora ibinyobwa byujuje ubuziranenge, ariko nyuma hakabamo abongeramo ibindi binyabutabire cyangwa bagahindura uburyo bwo kubikora mu buryo butemewe, bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’ababinywa.
Minisitiri w’Ubuzima yasabye ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga no gukaza igenzura kugira ngo abaturage barindwe ibicuruzwa bishobora kubangamira ubuzima bwabo.
Rwandatribune.rw