Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse ibikorwa by’izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisembuye, ndetse gitesha agaciro impushya zari zarahawe zo gukora ibyo binyobwa.
Mu itangazo cyasohoye ku wa 3 Kanama 2026, Rwanda FDA yategetse ko ibinyobwa byose byakozwe n’izi nganda bihita bikurwa ku isoko, ndetse n’ibyapa byose byamamaza ibikorwa byazo bigakurwaho mu gihugu hose.
Rwanda FDA yavuze ko ba nyiri izi nganda bagomba guhita basaba abakwirakwiza ibinyobwa byazo kubikusanya aho biri, kubikura ku bacuruzi babiguze no kubisubiza aho byakorewe cyangwa ku babibatanze.
Iki kigo cyategetse ko raporo y’uko ibi bikorwa byo gukusanya ibinyobwa byakozwe igomba gushyikirizwa Rwanda FDA mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye ku itariki iri tangazo ryasohoreweho.
Abacuruzi n’abakwirakwiza ibi binyobwa na bo basabwe guhita bahagarika kubigurisha no kubikwirakwiza, bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babihaye.
Rwanda FDA yaburiye ko kutubahiriza aya mabwiriza bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga uru rwego.
Iki kigo kandi cyasabye abaturage guhagarika kunywa ibinyobwa biri kuri uru rutonde, kinavuga ko urutonde rw’izindi nganda zishobora gufatirwa ingamba ruzakomeza gutangazwa uko igenzura rikomeje.
Rwanda FDA yasobanuye ko n’ibindi binyobwa bisembuye bitari kuri uru rutonde ariko byakozwe n’inganda zahagaritswe na byo bigomba gukurwa ku isoko.
Iri genzura kandi ryatumye hatangwa amabwiriza yo gukuraho ibyapa byose byamamaza ibinyobwa bisembuye by’ibigo byahagaritswe, aho byaba biri hose mu gihugu.
Iki cyemezo gikurikiye ikindi Rwanda FDA yafashe ku wa 2 Kanama 2026, ubwo yahagarikaga inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye, zirimo Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd.
Ibi bikorwa biri muri gahunda yo kurwanya ibinyobwa bisembuye bitujuje ibisabwa, nyuma y’uko byagaragajwe ko byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Mu mezi arindwi ashize, byatangajwe ko abantu bagera kuri 50 bapfuye, mu gihe abandi barenga 100 bagize ibibazo bikomeye birimo no kutabona.
Rwandatribune.rw