Intambara ikomeje guhuza Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe indi ntera, nyuma y’uko Iran igabye ibitero mu bihugu bitandatu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ivuga ko yari igamije kwibasira ibirindiro bya gisirikare by’Amerika.
Ibi bitero byakurikiye ihererekanya ry’ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote (drones) hagati y’impande zombi, ibintu bikomeje guteza impungenge z’uko amakimbirane ashobora gukwira mu karere kose.
Kuva ku wa 12 Nyakanga, Qatar, Oman, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Jordan, Bahrain na Kuwait byatangaje ko byageragejweho ibitero bya misile na drones byaturutse muri Iran.
Ibyo bihugu byavuze ko byinshi muri ibyo bitero byaburijwemo mbere y’uko bigera ku ntego zabyo, zirimo ibirindiro bya Amerika n’ahakorerwa ibikorwa byayo bya gisirikare.
Iran yatangaje ko yibasiye ibikorwa bitandukanye bya gisirikare bya Amerika muri ibyo bihugu, birimo ibigo bigenzura ibikorwa bya gisirikare, ububiko bwa drones, radar, ibikoresho bya misile, ibigo byo gusana indege ndetse n’ibikorwaremezo bifasha indege kongera lisansi.
Muri Jordan, Tehran yavuze ko yasenye ikigo kiyobora ibikorwa bya gisirikare n’ububiko bwa drones, inatera radar n’ibikoresho bya misile bya Amerika biri muri Kuwait. Yanatangaje ko yibasiye ibikoresho by’indege muri Oman ndetse n’ikigo cya gisirikare muri Qatar.
Qatar yatangaje ko abantu batatu, barimo umwana, bakomeretse nyuma y’uko ibisigazwa by’ibisasu biguye mu gace gatuyemo abaturage, ishimangira ko Iran igomba kubazwa iby’icyo gitero.
UAE yavuze ko ingabo zayo zashoboye kurasa no gusenya drones na misile zari zoherejwe na Iran, mu gihe Bahrain yatangaje ko yaburijemo ibitero byinshi byo mu kirere.
Jordan na yo yemeje ko yahagaritse misile enye zari zinjiye mu kirere cyayo, ivuga ko nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo hagire ibikorwa remezo byangirika.
Mu gihe Iran yakomezaga ibikorwa byayo, Amerika na yo yagabye ibitero mu duce dutandukanye twa Iran kuva mu ijoro ryo ku wa 12 kugeza ku wa 13 Nyakanga, bikomeza kongera ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.
Iran yatangaje ko yafunze Umuhora wa Hormuz
Hagati muri ibyo bikorwa bya gisirikare, Iran yatangaje ko yafunze Umuhora wa Hormuz, inzira inyuramo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi, ivuga ko yafashe uwo mwanzuro nyuma yo kurasa ubwato bwari bwinjiye muri uwo muhora mu buryo butemewe.
Icyakora, Amerika yahakanye ayo makuru, ivuga ko Iran idafite ububasha bwo gufunga uwo muhora kandi ko ubwato bukomeje kuwunyuramo nta nkomyi.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko Hormuz ikomeje gukoreshwa n’ubwato bwose bukora ingendo zemewe n’amategeko.
Perezida Donald Trump na we yavuze ko uwo muhora ugifunguye ku bwato bw’ubucuruzi.
Iyi ntambara imaze gukaza umurego yahise igira ingaruka ku isoko mpuzamahanga rya peteroli, aho ibiciro byazamutse hejuru ya 4%, bitewe n’impungenge z’uko ubwikorezi bwa peteroli bunyura muri Hormuz bushobora guhungabana.
rwandatribune.rw