Monday, 27 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu
Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > MU MAHANGA > Uganda: Ba Injeniyeri Batandatu Batakaje Imirimo Kubera Ruswa
MU MAHANGAAMAKURU

Uganda: Ba Injeniyeri Batandatu Batakaje Imirimo Kubera Ruswa

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 21, 2026 10:21 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yafashe icyemezo cyo kwirukana ba injeniyeri batandatu bo muri Minisiteri y’Imirimo n’Ubwikorezi, nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu bikorwa bya ruswa byagaragaye mu mishinga ikomeye yo kubaka imihanda.

Iri tegeko ryamenyekanye ubwo Minisitiri w’Imirimo n’Ubwikorezi, Fred Byamukama, yari imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ibikorwa Remezo ku wa 20 Nyakanga 2026.

Minisitiri yavuze ko yakiriye ibaruwa y’Umukuru w’Igihugu imumenyesha ko abo ba injeniyeri basezerewe ku mirimo, bamwe muri bo bakaba bari bari mu nama ya Komisiyo y’Inteko.

Yavuze ko abirukanwe bashinjwa kugira uruhare mu bibazo byagaragaye mu mishinga irimo umuhanda wa Busega-Mpigi, Mubende-Fort Portal ndetse na Masaka-Mutukula.

Iki cyemezo cya Museveni kije nyuma y’aho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imirimo n’Ubwikorezi, Waiswa Bageya, nawe ahagaritswe ku mirimo kubera ibirego bijyanye na ruswa.

Minisitiri Byamukama yatangaje ko abandi bakozi bo muri iyo Minisiteri bari gutanga amakuru ku Kigo cy’Umugenzuzi Mukuru wa Leta (IGG), mu rwego rwo gukomeza iperereza ku mikorere mibi yaba yarabaye muri iyo mishinga.

Mu rwego rwo gukumira gutinda no gusesagura amafaranga mu mishinga y’ibikorwa remezo, Perezida Museveni yanategetse ko imishinga y’imihanda itagomba gutangira hataraboneka nibura 75% by’ubutaka bukenewe.

Ibi byahinduwe bivuye ku gipimo cya 50% cyari gisanzwe gikoreshwa, nyuma yo kugaragara ko ibibazo by’ubutaka byadindije imishinga myinshi y’imihanda mu gihugu.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mali: JNIM Yashinjijwe kwica Abasirikare Bari Bamaze Kwishyira Mu Maboko Yayo
Next Article SP Diane Ntakirutimana yagizwe Umunyamabanga Mukuru mushya wa Police FC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOMU MAHANGA

Ukraine: Russian Missile and Drone Strikes Leave Devastation Across Kyiv

By
Mwizerwa Ally
POLITIKEAMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGAUMUTEKANO

Umwuka Mubi Hagati ya Ghana na Afurika y’Epfo Wafashe Indi Ntera

By
ICYITEGETSE Florentine

TVA ya 18% ku mahoteli: Abafite amahoteli bavuga ko urwego rwugarijwe n’igabanuka ry’abakiriya

By
Mwizerwa Ally
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Israel Yatangaje Ko Yishe Umwe Mu Bayobozi Ba Islamic Jihad

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?