Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > ADF Yakajije Ubwicanyi i Beni, Sosiyete Sivile Inavuga ko AFC/M23 Ikomeje Kwagura Imbaraga
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

ADF Yakajije Ubwicanyi i Beni, Sosiyete Sivile Inavuga ko AFC/M23 Ikomeje Kwagura Imbaraga

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 24, 2026 7:45 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ihuriro rya Sosiyete Sivile (Forces Vives) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ryatangaje ko umutekano ukomeje kuzamba muri iyo ntara, rivuga ko umutwe wa ADF wakajije ibitero mu gace ka Beni, mu gihe na AFC/M23 ikomeje kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare mu bice igenzura.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohotse nyuma y’inama yabereye i Mangina ku wa 21 Nyakanga 2026, ryagaragaje ko abaturage bo mu bice bya Mangina, Mbau na Oicha bakomeje kwibasirwa n’ibitero bya ADF birimo kwica abasivili, gutwika amazu no gushimuta abaturage.

Nk’uko iri huriro ribitangaza, nubwo abaturage bakomeje guha inzego z’umutekano amakuru ku rugendo rw’abarwanyi ba ADF, ngo kenshi izo mpuruza ntizitabwaho uko bikwiye, bigatuma uwo mutwe ukomeza kugaba ibitero ku baturage.

Sosiyete Sivile yanagaragaje impungenge ku mutekano wo mu bice byo mu majyepfo ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa na AFC/M23, ivuga ko uwo mutwe ukomeje kongera imbaraga za gisirikare ndetse n’ibikoresho ukoresha.

Iri huriro ryashinje AFC/M23 ibikorwa birimo kwica abaturage, iyicarubozo, gufata ku ngufu, gusahura umutungo kamere n’uw’abaturage, kwigarurira amazu n’imirima, kwinjiza urubyiruko mu gisirikare ku gahato no gushyiraho abantu batatoranyijwe n’abaturage mu nzego zimwe z’ubutegetsi.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Sosiyete Sivile yasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kongerera ubushobozi Ingabo za FARDC kugira ngo zirusheho guhangana na ADF, AFC/M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano.

Yanashimangiye ko hakenewe kongera ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano kugira ngo amakuru atangwa ku gihe abyazwe umusaruro, bityo hakumirwe ibitero mbere y’uko biba.

Ku rwego mpuzamahanga, Sosiyete Sivile yasabye Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa ba RDC gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe na Loni, gushyigikira ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga rwihariye ruzaburanisha ibyaha byakorewe muri RDC, ndetse no gukomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington agamije gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Former CIA Officer Nominated as U.S. Ambassador to Rwanda: What Could It Mean for U.S.-Rwanda Relations?
Next Article America:Umupasiteri Yareze OpenAI Avuga ko Inama za ChatGPT Zashyize Ubuzima Bwe Mu Kaga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

MU MAHANGAAMAKURU

Burundi:Haravugwa Radiyo Nshya i Ngozi Ishinjwa Gukwirakwiza Amacakubiri

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Congo: Kiliziya Gatolika n’Abalayiki Bashyize Igitutu ku Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Amerika Yatangaje ko Abasirikare Bayo 18 Bamaze Kugwa mu Ntambara na Iran, Abarenga 624 Barakomereka

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC:FDLR Yongeye Kwegerezwa Umupaka w’u Rwanda?

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?