Abaguzi bakunze guhura n’ikibazo cyo gusaba inyemezabuguzi ya EBM bagasubizwa ko “ihuzanzira ryanze” cyangwa bagasabwa gusiga nimero za telefoni ntibazigere bayihabwa, bagiye kubona igisubizo gishya.
Iteka rya Minisitiri riherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri rizana impinduka zizatuma n’umuguzi ashobora kwiyandikira inyemezabuguzi ya EBM, umucuruzi akayemeza.
Mu Rwanda, gahunda ya EBM imaze imyaka irenga 10 ikoreshwa mu gukusanya imisoro no guteza imbere ubucuruzi bukurikiza amategeko. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, igihugu cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 3.956,4 Frw, aho EBM yagize uruhare runini muri uwo musaruro.
Muri uwo mwaka kandi, abacuruzi bashya 43.243 batangiye gukoresha EBM mu buryo bukurikije amategeko.
Abitabira gahunda y’ishimwe rya 10% ku musoro ku nyongeragaciro (VAT) na bo biyongereye cyane, bava ku bantu barenga ibihumbi 74 muri Kamena 2025 bagera kuri miliyoni imwe umwaka urangira.
Izi mpinduka ziri mu mavugurura ya politiki y’imisoro agamije koroshya uburyo bwo gusora no kunoza ibikorwa by’ubucuruzi, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’igihugu bwo kwigira mu ngengo y’imari.
Mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 30 Kamena 2026, hemejwe Iteka rya Minisitiri rigena imikorere ya Komite ishinzwe politiki y’isoresha ndetse n’ivugurura ry’amategeko agenga ikoreshwa rya EBM.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Imisoro muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Abel Ntegano, yavuze ko iri vugurura rigamije korohereza abasora no kugabanya inzitizi mu bucuruzi.
Yasobanuye ko nubwo amategeko yerekeye EBM yari asanzweho kuva mu 2013, imyaka 13 ishize yazanye impinduka nyinshi mu ikoranabuhanga no mu mikorere, bituma havugururwa amabwiriza kugira ngo ajyane n’igihe kandi arusheho gufasha abasora n’abaguzi.
rwandatribune.rw