Leta ya Iran yatangaje ko abasirikare umunani bo mu ngabo zayo bapfiriye mu bitero ivuga ko byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu majyepfo y’igihugu.
Ibitangazamakuru bya Leta ya Iran bivuga ko abo basirikare barimo abo mu ngabo zirwanira mu kirere ndetse n’iza marine. Byongeyeho ko baguye mu bitero byagabwe mu rukerera rwo ku wa Gatatu mu duce twa Bandar Abbas na Bushehr.
Ibiro ntaramakuru Reuters byavuze ko aya makuru byayakuye mu bitangazamakuru bya Leta ya Iran, ariko bikagaragaza ko bitarabasha kuyemeza hifashishijwe amasoko yigenga.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nta tangazo ryari ryasohoka ryemeza cyangwa rihakana ayo makuru.
Nanone nta bisobanuro byari byatanzwe ku ntego y’ibyo bitero cyangwa ku mubare nyawo w’ababiguyemo.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati ya Washington na Tehran ukomeje kuzamo umwuka mubi, nyuma y’uruhererekane rw’ibitero n’ibisubizo byabyo byagiye biba hagati y’impande zombi mu mezi ashize.
Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, Reuters yavugaga ko hagitegerejwe amakuru arambuye ku byangiritse n’ingaruka zatewe n’ibi bitero, mu gihe nta tangazo ryihariye rya BBC ryari rirasohoka kuri aya makuru.
rwandatribune.rw