Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Perezida Kagame Yakiriye Intumwa z’Abadepite Bo Muri Amerika, Baganira ku Kwagura Ubufatanye
POLITIKEAMAKURU

Perezida Kagame Yakiriye Intumwa z’Abadepite Bo Muri Amerika, Baganira ku Kwagura Ubufatanye

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 30, 2026 9:35 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye intumwa zaturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Depite Brett Guthrie, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ingufu n’Ubucuruzi mu Nteko y’Abadepite.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ibiganiro byahuje Perezida Kagame n’iri tsinda byibanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda ndetse no ku buryo ibihugu byombi byarushaho gukomeza no kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubuvuzi, ingufu n’ishoramari.

Iri tsinda ryari rigizwe na Troy Carter, Morgan Griffith, Russ Fulcher, Jay Obernolte, Cliff Bentz, Craig Goldman na Julie Fedorchak.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho ibihugu byombi bifitanye imikoranire mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ingufu, ubucuruzi n’ishoramari.

Mu rwego rw’ingufu, muri Gicurasi 2026 u Rwanda rwasinye amasezerano na Amerika agamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Icyo gihe kandi rwagiranye amasezerano n’Ikigo cya Holtec International cyo muri Amerika, kizobereye mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire.

Iki kigo gikora Small Modular Reactors (SMR), kandi ni cyo kizafasha u Rwanda kubona izo mashini mu bwoko bwa SMR-300.

U Rwanda rufite intego y’uko uruganda rwa mbere rwa SMR ruzaba rutangiye gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2030.

Mu rwego rw’ubuzima, Amerika ikomeje gutera inkunga imishinga itandukanye ifasha guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.

Mu mpera za 2025, impande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 228 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari zisaga 330 z’amafaranga y’u Rwanda.

U Rwanda kandi rugaragaza ko ishoramari ry’Abanyamerika rikomeje kwiyongera, harimo ubufatanye bwa Trinity Metals n’ibigo byo muri Amerika mu kohereza amabuye y’agaciro ya Wolfram ku isoko ry’iki gihugu.

Raporo ya RDB y’ibikorwa byo mu 2024 yerekanye ko Amerika yashoye miliyoni 441,3 z’amadolari mu mishinga 31 ikorera mu Rwanda.

Muri uwo mwaka kandi, ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi hagati y’u Rwanda na Amerika bwageze kuri miliyoni 368,9 z’amadolari.

Muri ayo, ibicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyoni 74,9 z’amadolari, mu gihe serivisi zageze kuri miliyoni 294 z’amadolari.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minisitiri Habimana Yasabye Imbaraga Zihuriweho mu Huhangana n’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge
Next Article President Kagame Receives U.S. Congressional Delegation, Discusses Expanding Bilateral Cooperation
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Zelenskyy Yageze Muri Amerika Mu Gihe Ukraine n’u Burusiya Bikomeje Intambara y’Amadrone

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Museveni Yashyize Igitutu Kuri Tshisekedi cyo Kuganira na AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

FARDC Zatangaje Ko Zafashe Umuyobozi Wa Mobondo “Odon” n’Abarinzi Be Barindwi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Gakenke: Umunyeshuri Akurikiranyweho Gukomeretsa Umwarimu Amujombye Ikaramu

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?