Guverinoma ya Kenya yahaye abanyamahanga bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko iminsi 90 yo kubitunganya, mu gihe hari impungenge zari zimaze kwiyongera nyuma y’itangazo rya Perezida William Ruto ku bacuruzi b’abanyamahanga.
Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’akajagari kagaragaye ku wa Mbere ku Ambasade y’u Burundi i Nairobi, aho Abarundi benshi bari bateraniye bashaka ibyangombwa by’inzira.
Bamwe muri bo bavuze ko bari bafite impungenge z’umutekano wabo, cyane cyane nyuma y’uko Perezida William Ruto asabye ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse bukorwa n’abanyamahanga badafite ibyangombwa bibemerera gukora muri Kenya bufungwa.
Icyakora, kugeza ubu nta makuru yemeza ko i Nairobi habaye ihohoterwa rikorerwa Abarundi kuri uwo munsi.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Hussein Mohammed, yavuze ko Leta idashaka ko gahunda yo kugenzura ubucuruzi bw’abanyamahanga ihinduka intandaro y’ihohoterwa cyangwa ivangura.
Yasobanuye ko abanyamahanga badafite ibyangombwa, cyane cyane abo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, basabwa kwiyandikisha no kwegera ambasade z’ibihugu byabo kugira ngo bafashwe kubona ibyangombwa bikenewe.
Guverinoma yavuze ko muri iyo minsi 90 izatanga ubufasha bwo gutuma abarebwa n’iki cyemezo babasha kubahiriza ibisabwa n’amategeko ya Kenya.
Nyuma y’icyo gihe, Leta izatangira gushyira mu bikorwa mu buryo bukomeye amategeko arebana n’uburenganzira bwo kuba no gukorera muri Kenya, impushya zo gukora, kwandikisha ubucuruzi ndetse n’impushya zo kubukora.
Amakuru y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi agaragaza ko muri Kenya harimo abarundi bagera ku 16,000, barimo impunzi n’abasaba ubuhungiro.
Benshi muri bo batuye cyangwa bakorera i Nairobi, aho bamwe bakora ubucuruzi buto burimo kugurisha ikawa, imyenda ya caguwa n’ibindi bicuruzwa.
Rwandatribune.rw