Umugabo w’imyaka 44 witwa NTAMBABARO Gilbert, wo mu Mudugudu wa Mutonga, Akagari ka Kizura, Umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yapfuye nyuma yo kugwa mu Mugezi wa Ruhwa.
Ibi byabaye ahagana saa saba z’amanywa ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, mu gace ka Mutonga, ubwo uyu mugabo yari avuye mu murima we uri hafi y’uwo mugezi, ari kumwe n’umugore we ndetse n’abana babo.
Amakuru yatanzwe n’abari kumwe na NTAMBABARO avuga ko mbere yo gutaha, yabanje kujya koga mu Mugezi wa Ruhwa.
Mu gihe yari mu mazi, abo bari kumwe babonye arambura amaboko ayatera hejuru, bagerageza kumutabara bahita banahamagara abandi baturage bari hafi.
Abaturage bageze aho byabereye bamukuye mu mazi bamushyira ku nkombe y’umugezi, ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.
Umuyobozi w’Akagari ka Kizura, Bampire Gervais, yasabye abaturage kwirinda kujya koga muri uyu mugezi, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, kuko amazi ashobora gutuma bamwe bibeshya ko nta kaga gahari.
Yagize ati:
“Inama tugira abaturage ni ukwirinda kwinjira mu Mugezi wa Ruhwa kuko abenshi mu mpeshyi barirara bakabona amazi asa n’ayamye. Dufite amazi meza yo koga; bajye bogera mu ngo zabo muri douche.”
Umurambo wa NTAMBABARO Gilbert wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma uza gutegurwa kugira ngo ushyingurwe.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw