Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > RDC: Bemba Asobanura Impamvu Impanuka Zikomeje Kwibasira Urwego Rw’ubwikorezi
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Bemba Asobanura Impamvu Impanuka Zikomeje Kwibasira Urwego Rw’ubwikorezi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 17, 2026 5:45 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi, Imihanda n’Inzira z’Ubwikorezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jean-Pierre Bemba, yavuze ko urwego rw’ubwikorezi yasanze rufite ibibazo bimaze igihe, birimo ibikorwaremezo bishaje n’ubuke bw’ibikoresho by’umutekano.

Bemba yabivugiye imbere ya Sena kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026, ubwo yasabwaga gusobanura impamvu impanuka zo mu mazi, mu ndege, muri gari ya moshi no mu mihanda zikomeje kuba hirya no hino muri RDC.

Uyu muyobozi yavuze ko ibibazo biri muri uru rwego bitagarukira ku gusaza kw’ibikorwaremezo gusa. Yagaragaje kandi imikoranire idahagije hagati y’uburyo butandukanye bw’ubwikorezi, kubura uburyo buhamye bwo kubungabunga no gusana ibikorwaremezo, ndetse n’ubuke bw’ibikoresho by’umutekano.

Bemba yavuze kandi ko hakiri ibibazo mu gukoresha ikoranabuhanga no mu micungire y’ibigo bya Leta bikora mu rwego rw’ubwikorezi. Yongeyeho ko igenzura ry’uru rwego rikiri hasi, mu gihe ibiciro byo gutwara abantu n’ibintu biri hejuru.

Yavuze ko RDC yishingikiriza cyane ku bwikorezi bwo mu mihanda, mu gihe ubushobozi bw’ubwikorezi bwo mu mazi na gari ya moshi budakoreshwa uko bikwiye.

Bemba yagize ati: “Urwego nasanze rufite ibibazo bimaze igihe. Ariko kuva natangira imirimo muri Kamena 2024, natangiye gushyira mu bikorwa ingamba nshya mu nzego zitandukanye kandi mpindura uburyo bwo bwimikorere.”

Minisitiri Bemba yavuze ko Minisiteri ayoboye yashyize imbere kuvugurura urwego rw’ubwikorezi, aho gukomeza gusana ibyangiritse mu buryo bw’igihe gito. Yavuze ko hakenewe gukumira ibibazo mbere y’uko bibaho, gukoresha ikoranabuhanga no kongera ubugenzuzi.

Yanibukije gahunda ya Leta ya RDC y’imyaka 2024–2028, igamije kubaka, kuvugurura no guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi bwo mu mazi, mu kirere no muri gari ya moshi.

Iyo gahunda kandi ikubiyemo kugura no kuvugurura ibikoresho bikoreshwa muri izi nzego, ndetse no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Nubwo Leta ivuga ko hari ingamba nshya, urwego rw’ubwikorezi muri RDC rukomeje kunengwa n’abaturage kubera impanuka n’ibindi bibazo bikunze kururanga.

Bamwe banenga Minisitiri Bemba bavuga ko yibanda cyane ku bwikorezi bwo mu kirere, mu gihe ubwikorezi bwo mu mihanda no mu mazi na bwo bukomeje kwibasirwa n’impanuka zikomeye.

Mu murwa mukuru Kinshasa, hari impungenge ku miterere y’imodoka nyinshi zitwara abagenzi. Zimwe muri zo zirashaje kandi abaturage bagaragaza impungenge ku mutekano w’abazikoresha.

Hari kandi impungenge ku myitwarire ya bamwe mu bashoferi, bashinjwa kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ibi na byo bikomeje kuba kimwe mu bibazo bivugwa mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda muri RDC.

BARAKA ESTHER
Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: Franck Diongo Yashyigikiye Urugamba Rwitwaje Intwaro rwa FRN ya Joseph Kabila
Next Article Uwizeyimana Evode: Tshisekedi Yishyize mu Mutego Ushobora Kumusunikira Kuganira na Kabila
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Trump Ashaka Guha Igihembo Ryder Williams Warokoye Umwana Wari Ugiye Kurohama

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

AFC/M23 Yagaragaje ko Ibikorwa Byayo Muri Minembwe Bigamije Gukumira Ubwicanyi nk’Ubwa Gatumba

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Abanye-Congo Batangiye Gusubira i Goma Nyuma yo Gufatirirwa i Rusumo

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?