Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Franck Diongo, yatangaje ko ashyigikiye urugamba rwitwaje intwaro rw’ihuriro rya Front de Résistance Nationale (FRN), rifitanye isano na Joseph Kabila, anahamagarira Abanye-Congo kurushyigikira no kurugiramo uruhare.
Ibi yabivuze ku wa 15 Ukwakira 2026, mu kiganiro cyanyujijwe kuri Space Live, cyateguwe n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala, aho yari kumwe na Lambert Mende.
Mu gusobanura aho ahagaze kuri FRN, Diongo yavuze ko atari umwe mu bagize iri huriro, ariko ko yemera urugamba rwaryo kandi agashishikariza Abanye-Congo kurushyigikira.
Yagize ati: “Ntabwo ndi umwe mu bagize FRN, ariko ndayishyigikira, ndayitera inkunga kandi ndahamagarira Abanye-Congo kuyijyamo.”
Abajijwe niba iryo hamagarira risobanuye ko ashishikariza Abanye-Congo kwitabira urugamba rwitwaje intwaro, Diongo yabyemeye, ashimangira ko ari byo yashakaga kuvuga.
Uyu munyapolitiki yanenze ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, abushinja kugira uruhare mu gusenya igihugu.
Yavuze ko ashyigikiye icyo yise impinduramatwara igamije kubohora RDC no guhangana n’ibyo afata nk’akarengane gakorwa n’ubutegetsi buriho.
Mu gushyigikira imyifatire ye, Diongo yagarutse ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC, avuga ko ari imwe mu mpamvu ashingiraho mu gusobanura urugamba rwo guhindura imiyoborere y’igihugu no gusubiza ubutegetsi abaturage.
Ku bijyanye n’ibiganiro bya politiki bishobora gufasha RDC kuva mu bibazo byayo, Diongo yavuze ko Joseph Kabila ashobora kubyitabira, ariko ashimangira ko bigomba kuba birimo impande zose kandi bikayoborwa n’umuhuza utabogamye.
Yavuze ko mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yemeye ibiganiro byuzuye, bigakorwa mu buryo bwemewe kandi bikitabirwa n’impande zose, Kabila ashobora kubigiramo uruhare.
Icyakora, Diongo yaburiye ko mu gihe ibyo asaba bitubahirijwe, amakimbirane ashobora gukomeza gukemurwa binyuze mu guhangana kw’impande zihanganye.
Yagize ati: “Niba bitabaye ibyo, imbaraga z’impande zombi ni zo zizagena ibizaba.”
Diongo yashoje ashimangira ko mu gihe ibiganiro bya politiki nk’uko abyifuza bitabayeho, urugamba rwitwaje intwaro rushobora kugira uruhare rukomeye mu kugena icyerekezo kizakurikiraho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
BARAKA Esther
Rwandatribune.rw