Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Perezida Kagame na Sultan wa Oman Bahuriye ku Meza Nyuma Asura Inzu Ndangamurage ya Frankincense
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Kagame na Sultan wa Oman Bahuriye ku Meza Nyuma Asura Inzu Ndangamurage ya Frankincense

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 8, 2026 3:24 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame ari muri Oman aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri, yahuye na Sultan Haitham bin Tariq mu musangiro wateguwe mu rwego rwo kumwakira no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Uyu muhango wabereye i Salalah ku mugoroba wo ku wa 7 Nzeri 2026, mu Ngoro ya Al-Husn Al-Amir. Perezida Kagame yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda.

Mbere yo gusangira, Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq bagiranye umuhango wo guhererekanya impano. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza n’ubucuti bimaze igihe biranga ibihugu byombi.

Perezida Kagame yageze i Salalah ku wa 7 Nzeri, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq. Ni uruzinduko rufite umwihariko kuko ari ubwa mbere Perezida w’u Rwanda asuye ku mugaragaro Oman.

Muri uru ruzinduko, impande zombi zaganiriye ku buryo umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Oman warushaho kuvamo ibikorwa bifatika, cyane cyane mu nzego zifite uruhare mu iterambere ry’ibihugu byombi.

Mu biganiro by’abayobozi, hibanzwe ku mahirwe ari mu ngufu, ubwikorezi n’ubuhinzi, by’umwihariko ibikorwa bigamije kongera ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa.

Uru ruzinduko Kandi rwanasinyiwemo amasezerano mashya y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu bindi bikorwa Perezida Kagame, yasuye Museum of the Frankincense Land, iri muri Al Baleed Archaeological Park.

Aka gace gafite amateka akomeye ku bijyanye n’ubucuruzi bw’imibavu ya frankincense, bwagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abatuye Dhofar kuva kera.

Ni na hamwe mu hantu Oman ibungabunga umurage wayo w’amateka, hakaba harashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.

Muri iyo nzu ndangamurage kandi hagaragaramo amateka y’ingendo n’ubucuruzi bwo mu nyanja, byagize uruhare rukomeye mu mateka ya Oman.

Perezida Kagame azanasura Razat Royal Farm, umwe mu mishinga ikomeye y’ubuhinzi iri muri Dhofar.

Uyu murima ufite ubuso burenga hegitari 404, ukaba udafite gusa uruhare mu buhinzi, kuko unifashishwa mu bikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi ndetse no mu burezi.

Umubano umaze imyaka isaga 40
U Rwanda na Oman bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye mu 1982.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye mu rwego rwo gukomeza uwo mubano no gushaka uburyo wahinduka imikoranire irushijeho kuba yagutse, cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu n’ishoramari.

Ibikorwa by’uruzinduko ndetse n’amasezerano ateganyijwe gusinywa bishobora gufungura andi mahirwe y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kenya Gives East Africans Without Legal Documents Time to Regularize Their Status
Next Article Yemen: Abahouthi Bavuga ko Bahanuye Drones 2 za Arabiya Sawudite
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Abayobozi Ba C64 Bagiye Guhurira i Roma Mu Gihe Impaka Kuri FRN Zikomeje

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Amerika Yatangaje ko Abasirikare Bayo 18 Bamaze Kugwa mu Ntambara na Iran, Abarenga 624 Barakomereka

By
ICYITEGETSE Florentine

Kinshasa:FDLR yongeye kuba inyama yotsa muri Diplomasi ya Congo

By
Mwizerwa Ally
AMAKURUPOLITIKE

Tshisekedi Yasabye u Burusiya Gushyigikira Icyemezo cyo Gusaba u Rwanda Kuvana Ingabo muri RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?