Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yakoze ikosa rikomeye mu miyoborere ya politiki ubwo yashyiraga igitutu kuri Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu, kugeza ubwo akatiwe urwo gupfa, kandi ashobora kuzaba umuntu ukomeye mu biganiro bigamije gukemura ibibazo by’umutekano n’imiyoborere muri RDC.
Uyu musenateri asanga icyemezo cya Kabila cyo kwifatanya n’uruhande rurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa gishobora guhindura imiterere y’intambara, kikagira ingaruka ku biganiro by’amahoro ndetse kikaba cyatuma Tshisekedi asubira ku meza y’ibiganiro n’uwo ubutegetsi bwe bwari bwarashyize mu kato ka politiki.
Ibi Uwizeyimana yabigarutseho ku wa 18 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, cyibanze ku ngaruka zishobora gukurikiraho nyuma y’ishingwa rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), umutwe uyobowe na Joseph Kabila.
FRN yashinzwe ku wa 12 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Kabila yifatanyije n’abahoze bagize ihuriro rya AFC/M23 rimaze igihe rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Iyi mpinduka yazamuye ibibazo ku cyerekezo cy’urugamba, uruhare Kabila azagira muri rwo n’uko ibiganiro by’amahoro byari bisanzwe bihuje Leta ya RDC na AFC/M23 bizakomeza.
Gushyira Kabila mu kato byamwegereje abahanganye na Tshisekedi
Uwizeyimana asanga igitutu ubutegetsi bwa Tshisekedi bwashyize kuri Kabila cyaragize uruhare mu kumugeza ku cyemezo cyo kwinjira mu rugamba rwa politiki n’urwa gisirikare.
Yavuze ko Kabila yagiye atakaza umwanya n’ubushobozi yari afite mu miyoborere y’igihugu, ariko ko no nyuma yo kuva muri RDC yakomeje guhura n’ibibazo byatumye yumva ko nta yandi mahitamo asigaranye.
Ati: “Kabila baramusunitse bamujyana mu nguni, ha handi ubona nta gisubizo gisigaye.
Uruhande Kabila yafashe ni Tshisekedi warugizemo uruhare kuko ni we wamusunitse kandi Kabila ni umuntu wabuze byose agera ubwo akatirwa urwo gupfa. Yafashe icyemezo cyo kujya mu ntambara ya politiki n’iya gisirikare nk’udafite icyo ahomba kuko ibyo yagombaga gutakaza byose yarabitakaje.”
Ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa RDC rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu adahari, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ubugambanyi n’ibyaha by’intambara.
Nubwo Kabila yari yaravuye ku butegetsi kandi agashyirwaho igitutu, Uwizeyimana avuga ko yari agifite ubushobozi bw’amafaranga n’imikoranire n’abantu bakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Asanga icyo yari abuze cyane ari ubushobozi bwa gisirikare bwo gushyigikira imigambi ye.
Yavuze ko Tshisekedi yagize uruhare mu gutuma Kabila atakaza bamwe mu basirikare bakuru yari asanzwe yishingikirijeho, barimo abajenerali, ku buryo byamugoye gukomeza kugira imbaraga za gisirikare.
Ati: “Ingabo Kabila yari afite ni iza RDC, ni zo Tshisekedi yakomerejeho bamwe agenda abakuramo. Ni we muntu nabonye umaze gufunga abajenerali barenga 56.”
Uwizeyimana abona ko kwiyunga kwa Kabila n’abo mu cyahoze ari AFC/M23 byahaye impande zombi ibyo zari zikeneye. Kabila ashobora kubona imbaraga za gisirikare, mu gihe abo yifatanyije na bo bungutse umunyapolitiki ufite ubunararibonye mu miyoborere y’igihugu n’amahirwe yo kugira uruhare mu biganiro byerekeye ahazaza ha RDC.
Ati: “Ku rwego rwa politiki nta muntu ufite imbaraga zingana n’iza Kabila. Nta n’ahazaza ha RDC mbona atarimo kandi M23 yungutse umuntu w’ibiro byinshi.”
Kimwe mu bibazo Uwizeyimana abona bishobora kugora Tshisekedi ni uko ashobora kuzisanga agomba kuganira na Kabila, nyamara ubutegetsi bwe bwaramufashe nk’umuntu udakwiriye kugira uruhare mu biganiro bya politiki.
Asanga ishingwa rya FRN rishobora gutuma ibiganiro by’amahoro bya Doha, byari bihuje Leta ya RDC na AFC/M23, bisubirwamo kugira ngo harebwe uko bizakomeza nyuma y’impinduka zabaye ku ruhande ruhanganye na Leta.
Yavuze ko kuba FRN yatangaje ko isimbuye AFC/M23 mu nshingano n’amasezerano byari bifitanye bitavuze ko ibiganiro bihita bikomeza mu buryo bumwe, kuko hakenewe kureba uko impinduka mu buyobozi bw’uruhande rumwe zigira ingaruka ku biganiro.
Ati: “Hari ibiganiro bya Doha bigikomeje kandi ntibivuze kuba ari AFC/M23 babigiranaga ubwo bihise byimukira kuri FRN. Birasaba kongera kwigwaho ntibizahita byikora kuko bariya si Leta ngo barakomerezaho.”
Mu itangazo ryo ku wa 14 Ukwakira 2026, FRN yatangaje ko isimbuye AFC/M23 mu nshingano n’amasezerano yari yarinjiwemo, harimo n’ibijyanye n’ibiganiro by’amahoro bya Doha.
Nubwo FRN yagaragaje ko ishaka gukomeza izo nshingano, hakomeje kubaho ikibazo cy’uko Leta ya Kinshasa izabyitwaramo, cyane cyane ko Kabila ari we uyoboye uyu mutwe mushya.
Uwizeyimana asanga kuba Kabila yarakatiwe urwo gupfa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bishobora kuzatuma ibiganiro hagati yabo bigorana.
Yavuze ko Tshisekedi ashobora kuzisanga ahatirwa kuganira n’umuntu yari yarashyize ku ruhande, bitewe n’imbaraga FRN ishobora kugira muri politiki no ku rugamba.
Ati: “Ikindi ni uko Tshisekedi yakuye Kabila mu bantu bose bashobora kuganira kandi Kabila ubu ni umuyobozi wa FRN. Tshisekedi yabyemera atabyemera Kabila bazaganira ku neza cyangwa ku muriro.”
Uyu musenateri kandi asanga Kabila ashobora kugira ibisabwa ashyira imbere mbere yo kwinjira mu biganiro na Leta ya Kinshasa. Muri ibyo hashobora kubamo gusaba ko igihano cy’urupfu yakatiwe n’ibindi bihano byafatiwe abo bafatanyije kuyobora FRN bivanwaho.
Ubufatanye bwa Kabila na M23 bushobora guhindura intego z’urugamba
Uwizeyimana yanagaragaje ko kwinjira kwa Kabila muri FRN bishobora kugira ingaruka ku cyerekezo cy’urugamba rwa M23, bitewe n’uko uyu munyapolitiki ashobora kuzana ibitekerezo bitandukanye n’ibyari bisanzwe bigaragara mu mpamvu uyu mutwe uvuga ko warwaniye.
Yibukije ko M23 yatangiye isobanura ko iharanira uburenganzira bw’abaturage bavuga ko bakorerwa ivangura n’akarengane muri RDC. Icyakora, asanga kwifatanya na Kabila bishobora gutuma urugamba rurenza ibyo byifuzo, rukagera no ku bibazo by’imiyoborere n’ubutegetsi bw’igihugu.
Yavuze ko bamwe mu barwanyi ba M23 bashobora kwibaza impamvu bakomeza kurwanira mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe ikibazo babona ko kibugarije gishobora kuba gifite imizi mu miyoborere ya Kinshasa.
Ati: “Ibyo M23 yatangiye isaba byo guharanira uburenganzira bamburwa ku butaka bwabo bishobora kuba bitarahindutse.
Ariko uyu munsi hari bamwe muri bo bavuga bati ‘Twagiye i Kinshasa baraturegera bakajya badushyira mu ngabo bakongera bakadutoteza’, baribaza bati ‘Turashaka gusubira i Kinshasa gukora iki?’”
Uwizeyimana avuga ko Kabila ashobora kuzana igitekerezo cy’uko ikibazo cya RDC kitakemukira mu bice byo mu burasirazuba gusa, ahubwo ko hakenewe kureba uruhare rw’ubutegetsi bukuru bw’igihugu mu bibazo byakomeje gutuma intambara idashira.
Ati: “Kabila nubwo ntamutekerereje ashobora kubabwira ati ‘Kuki twizirika hano n’uwundi ikibazo kiri i Kinshasa? Hari umuntu uzakomeza akagura intwaro akaturasaho. Nimureke ikibazo tujye kugikemurira aho kiri.’”
Ku bwe, iyo myumvire ishobora gutuma urugamba ruhindura icyerekezo, rukava ku guharanira uburenganzira bw’abaturage mu burasirazuba bwa RDC rukerekeza ku guhindura ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibyo byaba ari impinduka ikomeye mu buryo urugamba rwa M23 rusobanurwa, kuko rwashobora kutaguma rugaragazwa nk’urushingiye gusa ku bibazo by’abaturage bo mu burasirazuba, ahubwo rukagira n’icyerekezo cya politiki kigamije guhindura ubutegetsi bw’igihugu.
Gusa, Uwizeyimana yagaragaje ibyo nk’ibishobora gukurikiraho bitewe n’uruhare Kabila azagira muri FRN, aho kuba intego nshya zatangajwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’uwo mutwe.
Kabila ashobora gutakaza icyizere mu Banyekongo
Nubwo Uwizeyimana abona ko kwifatanya kwa Kabila na AFC/M23 bishobora kongera imbaraga uruhande rurwanya Leta ya Kinshasa, yanagaragaje ko bishobora kugira ingaruka ku cyizere bamwe mu Banyekongo bamufitiye.
Kabila yayoboye RDC imyaka 18, bityo Uwizeyimana asanga hari abashobora kwibaza impamvu yahisemo gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo agire uruhare mu mpinduka za politiki, kandi yari amaze imyaka myinshi ayobora igihugu.
Icyo kibazo gishobora gutuma bamwe bibaza icyo Kabila agamije kugeraho muri ubu bufatanye n’impamvu ibyo ashaka gukora atabigezeho mu gihe yari afite ububasha bwo kuyobora igihugu.
Ku rundi ruhande, Uwizeyimana abona ko icyemezo cya Kabila gishobora kuba cyaratewe n’igitutu yari amaze igihe ashyirwaho n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, kugeza ubwo yumvaga ko inzira zisanzwe za politiki zitamuhaye amahirwe yo gukomeza kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.
Yagaragaje ko kwifatanya n’abo yahoze ahanganye na bo bidakwiye gutungurana cyane, kuko politiki irangwa n’inyungu zihuriza hamwe abantu bashobora kuba barigeze kuba ku mpande zitandukanye.
Ibi bishimangira ko ishingwa rya FRN rishobora kugira ingaruka zirenze guhindura izina cyangwa imiterere y’uruhande rurwanya Leta ya Kinshasa.
Rishobora no guhindura imikoranire y’abanyapolitiki, uko ibiganiro by’amahoro bya Doha bizakomeza ndetse n’ibibazo bizashyirwa imbere mu gushaka umuti w’intambara imaze igihe muri RDC.
Ku isesengura rya Senateri Uwizeyimana Evode, ikibazo gikomeye kiri imbere ya Tshisekedi ni uburyo azitwara ku mbaraga za politiki n’iza gisirikare FRN ishobora kugira, cyane cyane ko iyobowe na Kabila, umuntu ubutegetsi bwe bwari bwarafashe ibyemezo bikomeye byo kumushyira mu kato.
Rwandatribune.rw