Tuesday, 11 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
KALEHE: Igisasu Cyahitanye Abaturage 5, FARDC na AFC/M23 baritana bamwana
Impamvu Impeta y’Ubukwe Yambarwa ku Rutoki Rwa Kane rw’Ikiganza cy’Ibumoso
Gisagara: Gitifu wa Kansi Yatawe Muri Yombi Akekwaho Guhishira Uruganda rw’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge
Amerika: Abayobozi b’Ingabo Bibutse Abasirikare Bafite Ibikomere Bitagaragara
Ibigo bya RSB,FDA,RICA na MINISANTE byarihe kugirango havuke inganda zirenga 150 zenga inzoga zica Abaturage?
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > “Bipfa Kuba Ari Umutekano w’U Rwanda Nzavuga” Perezida Kagame
UMUTEKANOAMAKURU

“Bipfa Kuba Ari Umutekano w’U Rwanda Nzavuga” Perezida Kagame

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 18, 2026 9:19 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwemera gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu gihe impamvu rwazifashe zitarakemuka, ashimangira ko azakomeza kuvuganira umutekano n’inyungu z’igihugu igihe cyose azaba akiriho.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro n’abaturage, Kagame yavuze ko amahanga amwe akomeje gusaba u Rwanda gukuraho ingamba zafashwe ku mupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko ntashyire mu gaciro impungenge z’umutekano Kigali imaze igihe igaragaza.

Yavuze ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kidakwiye kureberwa ku ruhande rumwe, anenga ibyo yavuze ko ari ukubogamira kuri RDC aho gusuzuma impamvu zose zatumye ikibazo kibaho.

Aya magambo aje nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, aherutse gusaba u Rwanda gukura abasirikare barwo ku butaka bwa RDC, avuga ko ari imwe mu ntambwe zafasha mu gushaka amahoro arambye mu karere.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Perezida Kagame ashobora kuba ari igisubizo kuri uwo mwanzuro wa Washington, kuko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano warwo kidashobora gukemurwa hadakemuwe ikibazo cy’umutwe wa FDLR.

U Rwanda ruvuga ko FDLR igikomeje guteza umutekano muke ku Rwanda, bityo ko kurandura uwo mutwe ari byo bikwiye kubanza mbere yo gusaba u Rwanda gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko atazahwema kuvuganira umutekano w’igihugu, asoza agira ati: “Nzaceceka gusa ari uko napfuye,” amagambo yagaragajwe nk’ubutumwa bukomeye ku bakomeje gusaba u Rwanda guhindura uko rwitwara ku kibazo cy’umutekano mu karere.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uganda: Gen Moses Ali Wari Umaze Imyaka Irenga 50 Muri Politiki Yapfuye
Next Article Iran Yishe Abasirikare Babiri ba Amerika muri Jordanie
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Biravugwa ko Nyiri Uruganda Ingufu Gin LTD Yatawe Muri Yombi

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURU

Colette Braeckman: Impamvu u Rwanda Rudakwiye Kurekura Ingamba ku Mupaka na RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

Gasabo Yakoresheje Bibiliya mu Gukangurira Abaturage Kwishyura Mitiweri

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

Nduhungirehe: FDLR Ntishobora Guhabwa Umwanya Wa Politiki

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?