Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Politiki: Umuryango wa Habyarimana Juvenal Uvuga ko Wagabweho Ibitero by’Ikoranabuhanga
AMAKURUMU MAHANGA

Politiki: Umuryango wa Habyarimana Juvenal Uvuga ko Wagabweho Ibitero by’Ikoranabuhanga

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 29, 2026 5:13 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuryango wa Juvenal Habyarimana, wahoze ari Perezida w’u Rwanda, uravuga ko bamwe mu bawugize bagabweho ibitero by’ikoranabuhanga, birimo kwinjirwa mu mbuga nkoranyambaga no gufungurirwa konti z’amafaranga mu mazina yabo.

Marie Rose Habyarimana, umukobwa wa Juvenal Habyarimana, yabivuze mu kiganiro cyanyuze ku miyoboro y’ibitangazamakuru bitavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Marie Rose yavuze ko abantu atavuze amazina binjiye muri konti za murumuna we, Jean Luc Habyarimana, iza mushiki we Jeanne Habyarimana ndetse n’iz’abandi bo mu muryango.

Mu konti avuga ko zibasiwe harimo izikoreshwa kuri WhatsApp, Facebook na X (Twitter).

Marie Rose Habyarimana kandi yavuze ko hari izindi konti zafunguwe mu mazina y’abagize umuryango wa Habyarimana, zikaba zarakoreshejwe mu gukusanya amafaranga yari agamije gufasha imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nta makuru yigenga ahari muri iki kiganiro yemeza uwaba ari inyuma y’ibyo bikorwa cyangwa ngo agaragaze niba koko amafaranga yakusanyijwe yaragejejwe ku mitwe ivugwa.

Abasesenguzi babihuza n’ubutumwa bwa politiki
Ku rundi ruhande, bamwe mu basesenguzi ba politiki bavuga ko ibivugwa kuri ibi bitero bishobora no kurebwa mu rwego rw’uburyo umuryango wa Habyarimana Juvenal ukomeza gutambutsa ubutumwa bwa politiki.

Aba basesenguzi bavuga ko ibi bishobora kuba bigamije kongera abashyigikira imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, by’umwihariko FDLR.

Ibi babihuza n’amagambo Jean Luc Habyarimana aherutse kuvuga, aho yagaragaje ko ashyigikiye FDLR, umutwe Leta y’u Rwanda ishinja kuba ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jean Luc Habyarimana n’ingendo muri Congo n’u Burundi
Jean Luc Habyarimana kandi yagiye avugwa mu bikorwa byo gushaka guhuza imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu bihe bitandukanye, yagiye akora ingendo mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko yagiye ahura n’abantu bafite aho bahuriye n’imitwe nka FDLR, RUD-Urunana na CNRD/FLN.

Iyi mitwe yose yagiye ishyirwa mu murongo w’imitwe ifite inkomoko ku bantu bahoze mu ngabo za Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, FAR n’abari muri Interahamwe.

Vuba aha kandi, Jean Luc Habyarimana yavuzweho guhura na Lt. Gen. Victor Byiringiro, umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, ku cyicaro cy’uyu mutwe mu gace ka Pinga, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora, ku bijyanye n’ibitero by’ikoranabuhanga bivugwa na Marie Rose Habyarimana, hakenewe andi makuru yigenga kugira ngo hamenyekane neza uwabigizemo uruhare, igihe byabereye ndetse n’ingano y’amafaranga yaba yarakusanyijwe hifashishijwe izo konti.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Politics: Habyarimana family says it was targeted in cyberattacks
Next Article Nduhungirehe Yanenze Depite Wahatiye Umusore Kwiyambura Umupira Wanditseho ‘Visit Rwanda’
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: New Radio Station in Ngozi Accused of Spreading Ethnic Division

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

IRGC Yatangaje ko Yishe Abarwanyi Bitwaje Intwaro Muri Sistan na Baluchestan

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMIKINO

RDB yahagaritse uruhushya rwa Forzza rwo gutegura imikino y’amahirwe

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Abafite Inganda z’Inzoga Zafunzwe Bashobora Gukurikiranwa, Ibihano Bikagera ku Myaka 25

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?