Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Nduhungirehe Yanenze Depite Wahatiye Umusore Kwiyambura Umupira Wanditseho ‘Visit Rwanda’
AMAKURUPOLITIKE

Nduhungirehe Yanenze Depite Wahatiye Umusore Kwiyambura Umupira Wanditseho ‘Visit Rwanda’

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 29, 2026 5:34 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze igikorwa cy’Umudepite wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wagaragaye mu mashusho ahatira umusore wo i Kinshasa kwiyambura umupira wa Arsenal FC wari wanditseho ‘Visit Rwanda’.

Ni amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu Mudepite asaba uwo musore gukuramo uwo mupira kubera ko wariho ikirango cya gahunda ya ‘Visit Rwanda’, ikirango u Rwanda rukoresha mu kwamamaza ubukerarugendo no guteza imbere isura yarwo ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Nduhungirehe yanenze iki gikorwa, ashimangira ko siporo idakwiye kuba isoko y’amacakubiri, urwango cyangwa ivangura rishingiye ku bwenegihugu.

Yavuze ko abaturage bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bakwiye kugira uburenganzira bwo kubaho mu mahoro no mu bwisanzure, harimo no kugira uburenganzira bwo gushyigikira ikipe y’umupira w’amaguru bahisemo.

Nduhungirehe yashimangiye ko nta muntu ukwiye gutotezwa cyangwa guhezwa kubera igihugu akomokamo, ubwoko, idini cyangwa ikipe y’umupira w’amaguru afana.

‘Visit Rwanda’ ikomeje kugaragara muri siporo mpuzamahanga
‘Visit Rwanda’ imaze imyaka igaragara mu bufatanye n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda n’ubukerarugendo bwarwo.

U Rwanda rwigeze kugira ubufatanye na Arsenal FC, aho ikirango ‘Visit Rwanda’ cyagaragaraga ku myambaro y’ikipe.

Ubu bufatanye bwamaze imyaka umunani, aho Arsenal yanegukanye Shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka w’imikino wa 2025/26, ibintu Nduhungirehe yavuze ko byashimishije Abanyarwanda n’abakunzi b’iyi kipe.
Muri iki gihe, u Rwanda rukomeje no kugira ubufatanye n’andi makipe akomeye.

Minisitiri Nduhungirehe aherutse kwakira umukinnyi w’Umunyekongo Aaron Wan-Bissaka nyuma yo kwerekeza muri Aston Villa, ikipe na yo ifitanye ubufatanye na ‘Visit Rwanda’.

Ku bwa Nduhungirehe, kuba umuntu afana ikipe runaka cyangwa akambara umupira wanditseho ikirango runaka, ntibikwiye kuba impamvu yo kumutoteza cyangwa kumubuza uburenganzira bwe bwo kwishimira siporo.

Ibi bibaye mu gihe umupira w’amaguru ukomeje kugira uruhare rukomeye mu mibanire n’imikorere y’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho amakimbirane ya politiki n’umutekano hagati y’u Rwanda na RDC akomeje kugira ingaruka no mu bikorwa bya siporo.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Politiki: Umuryango wa Habyarimana Juvenal Uvuga ko Wagabweho Ibitero by’Ikoranabuhanga
Next Article Abasirikare babiri b’u Burundi bafatiwe muri Kivu y’Amajyepfo bakekwaho gukorana na AFC/M23
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Congo: Kiliziya Gatolika n’Abalayiki Bashyize Igitutu ku Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Fayulu ati Kabila na Nangaa Ntibakwiye Gusigara Mu Biganiro Bya RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Umuyobozi w’Umudugudu Yeguye Nyuma yo Gufatanwa Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Masisi: Igitero Kivugwa ko Cyagabwe na Drone ku Birindiro Bya AFC-M23 Cyakangaranyije Abaturage Ba Nyabiondo

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?