Abasirikare babiri b’Ingabo z’u Burundi (FDNB) batawe muri yombi n’abarwanyi ba Wazalendo muri Kivu y’Amajyepfo, bakekwaho gukorana n’umutwe wa AFC/M23 ndetse n’u Rwanda.
Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare mu Burundi avuga ko Major Nitunga Jérémie na Capitaine Kanjori Félicien bafashwe n’abarwanyi ba Wazalendo mu mujyi wa Baraka, muri Kivu y’Amajyepfo.
Bivugwa ko aba basirikare bafashwe ku wa 21 Kanama 2026, nyuma bakajyanwa i Kinshasa.
Major Nitunga Jérémie ari mu cyiciro cya 37 cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare (ISCAM), mu gihe Capitaine Kanjori Félicien ari mu cyiciro cya 41.
Burundi yasabye ko basubizwa mu gihugu
Amakuru avuga ko aba basirikare bakekwaho kuba barakoranye na AFC/M23, gusa inzego za gisirikare mu Burundi zikaba zisaba ko ibirego baregwa byakurikiranwa n’ubutabera bw’u Burundi.
U Burundi bwifuza ko abo basirikare basubizwa mu gihugu kugira ngo hakorwe iperereza ku byo bakekwaho, kandi nibigaragara ko bakoze ibyaha, bagahanwa hakurikijwe amategeko y’u Burundi.
Ifatwa ryabo ribaye mu gihe umubano hagati y’ingabo z’u Burundi n’inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuvugwaho amakimbirane, mu gihe imirwano ikomeje mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Wazalendo na FARDC mu mirwano na M23
Ingabo za FARDC zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo mu mirwano ihanganishije n’abarwanyi ba AFC/M23.
Ku rundi ruhande, u Burundi bwagiye bwohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rw’ubufatanye mu by’umutekano.
Muri iki gihe, hari ibirego byagiye bitangazwa n’abantu bamwe bo mu ruhande rwa Wazalendo bishinja u Burundi kuba bwarohereje muri Congo abantu bakekwaho gukorana na AFC/M23.
Ifatwa ryabo rikurikiye igitero cyagabwe ku bayobozi bakuru
Ifatwa rya Major Nitunga na Capitaine Kanjori rije nyuma y’iminsi mike habaye igitero cyari kigambiriye General Major Elie Ndizigiye, uzwi nka “Muzinga”, ndetse na General Telesphore Barandereka hamwe n’umwe mu bajenerali ba FARDC.
Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko hari abantu bakekwa kuba baratanze amakuru ku ruhande rwa AFC/M23 ku bijyanye n’aho abo bayobozi bari.
Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana niba aba basirikare babiri b’u Burundi bafashwe hari uruhare bagize muri icyo gitero.
Hari n’amakuru avuga ko ifatwa ryabo rishobora kuba rifitanye isano n’amakenga yari amaze igihe avugwa hagati y’impande zombi, cyane cyane mu gihe ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo bikomeje.
Rwandatribune.rw