Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, na Perezida wa Kenya, William Ruto, bagarutse ku bibazo byugarije Afurika ndetse n’imiterere y’imiryango mpuzamahanga, ubwo batangaga ibiganiro mu Nteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York.
Ndayishimiye, wavugiye mu Nteko Rusange ku wa 23 Nzeri 2026, yashimangiye ko Afurika ikwiye kongera ubushobozi bwayo bwo gukumira no gukemura amakimbirane ayibamo, aho gusigira ibibazo by’umugabane ibisubizo by’abandi.
Perezida w’u Burundi yavuze ko igihugu cye gikomeje gushyigikira gushakira “ibisubizo by’Afurika ku bibazo by’Afurika”, hubahirizwa amategeko mpuzamahanga n’Amasezerano Shingiro y’Umuryango w’Abibumbye.
Yanasabye ko ubufatanye hagati ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye bushimangirwa mu gukumira amakimbirane, mu buhuza no mu gushakira ibisubizo mu mahoro.
Mu ijambo rye, Ndayishimiye yanagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu bice bitandukanye by’umugabane, birimo Akarere k’Ibiyaga Bigari, Sudan, Sahel na Somalia. Yagaragaje ko amakimbirane akomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, zirimo kwimurwa kwabo ndetse no gusenyuka kw’ibikorwaremezo.
Ibi yabivuze mu gihe u Burundi busanzwe bufite uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse na Ndayishimiye akaba ari Perezida uriho wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka wa 2026, nk’uko Radio Okapi ibitangaza.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Kenya, William Ruto, yibanze cyane ku mpinduka mu mikorere y’Umuryango w’Abibumbye, asaba ko Afurika n’ibindi bihugu bitari mu itsinda ry’ibihugu bifite ububasha bwihariye bigira ijambo ringana mu ifatwa ry’ibyemezo mpuzamahanga.
Ruto yavuze ko nubwo buri gihugu gifite ijwi rimwe mu Nteko Rusange, hari ibihugu bitanu bifite ububasha buhoraho n’ububasha bwo guhagarika ibyemezo mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano.
Yagaragaje ko Afurika, igizwe n’ibihugu 54, idafite umwanya uhoraho muri ako Kanama, kandi ko ibyo ari kimwe mu bibazo bikomeye bikwiye gukemurwa mu ivugururwa ry’imiryango mpuzamahanga.
Perezida Ruto yasabye ko Afurika ihabwa umwanya uhoraho kandi ufite ububasha busesuye mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, avuga ko umubare w’ibihugu bya Afurika n’uruhare rw’umugabane mu bibazo mpuzamahanga bitagomba gutuma ukomeza kutagira umwanya uhoraho mu rwego rufata ibyemezo bikomeye ku mahoro n’umutekano ku isi.
Ruto kandi yagarutse ku bibazo by’imari n’iterambere, avuga ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane ibyo muri Afurika, bikunze kubona inguzanyo ku nyungu ziri hejuru ugereranyije n’ibihugu bikize.
Yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bishobora kwishyura inyungu z’inguzanyo ku gipimo kiri hagati y’inshuro ebyiri na enye ugereranyije n’ibihugu byateye imbere. Yanagarutse ku kiguzi cy’imyenda ku bihugu bya Afurika, ashingira ku mibare ya UNDP ivuga ko uburyo bwo kugena amanota y’ubushobozi bw’ibihugu bwo kwishyura amadeni bwagize uruhare mu gutuma Afurika yishyura amafaranga menshi y’inyungu.
Perezida wa Kenya yasabye ko imari mpuzamahanga ivugururwa kugira ngo idindiza iterambere ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ahubwo igire uruhare mu kubafasha gushora imari mu bikorwa bibyara umusaruro.
Yagaragaje kandi ko Afurika idakwiye kugaragara nk’umugabane uhora usaba inkunga, ahubwo ko ifite umutungo kamere, ingufu zisubira gukoreshwa ndetse n’urubyiruko rwinshi rushobora kugira uruhare mu bukungu bw’isi.
Mu ijambo rye, Ruto kandi yagarutse ku bukana bw’amakimbirane ku isi. Yavuze ko mu mwaka ushize habayeho amakimbirane 65 ashingiye ku ntambara hagati cyangwa mu bihugu, 13 muri yo akaba yarageze ku rwego rw’intambara, mu gihe abantu hafi miliyoni kimwe cya kane bishwe n’urugomo rwateguwe.
Ndayishimiye na Ruto bombi rero bibanze ku ngingo zitandukanye ariko zihurira ku kibazo kimwe: uruhare Afurika ikwiye kugira mu kwifatira ibyemezo no gushakira ibisubizo ibibazo biyugarije.
Mu gihe Ndayishimiye yashimangiye cyane ubushobozi bw’Afurika bwo gukemura amakimbirane yo ku mugabane no gushimangira ubufatanye hagati ya Afurika Yunze Ubumwe na Loni, Ruto we yibanze ku ivugururwa ry’inzego mpuzamahanga, cyane cyane Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano n’imikorere y’imari mpuzamahanga.
Ibyo bitekerezo byombi byatanzwe mu nama ya 81 y’Inteko Rusange ya Loni, ifite insanganyamatsiko igira iti “Restoring trust, managing transformation: A United Nations that delivers for all”, isaba ibihugu kongera kubaka icyizere no guhindura imikorere y’imiryango mpuzamahanga kugira ngo ibashe guhangana n’ibibazo by’iki gihe.
Rwandatribune.rw