Umuyobozi w’Akarere ka Masisi, Ndizeye Emmanuel Rutebuka, yavuze ko nta mirwano iri kubera mu bice bya Remeka na Ngungu, asaba abaturage kutita ku makuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Rutebuka yavuze ko muri ibyo bice umutekano umeze neza, ndetse abaturage bakaba bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi nta mirwano iri kuhavugwa.
Ati: “Nta mirwano iraba i Remeka na Ngungu.”
Aya magambo aje mu gihe mu minsi ishize amakuru ajyanye n’umutekano mu bice bitandukanye by’Akarere ka Masisi yakomeje gutangwa mu buryo butandukanye, bamwe bavuga ko hari imirwano, abandi bakabihakana.
Ku wa 16 Nzeri 2026, hari amakuru yavugaga ko ingabo za FARDC, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, zongeye kugenzura uduce turimo Miko, Katuunda, Remeka, Miano, Kaleta na Kasake, nyuma y’imirwano yari yabahuje n’abarwanyi ba AFC/M23.
Icyo gihe kandi hari amakuru yavugaga ko imirwano yakomeje hafi ya Kasake, mu cyerekezo cya Ngungu.
Ku wa 17 Nzeri, Rwanda Tribune yatangaje andi makuru yavugaga ku mirwano yabereye ku muhanda wa Remeka–Lumbishi, aho abaturage bavugaga ko imirwano yabereye mu gace ka Tuonane mbere yo kugera i Kasake.
Amakuru ya Ngungu na yo yakomeje kuvuguruzanya
Ku wa 22 Nzeri, Depite Willy Mishiki yatangaje ko ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo zongeye kugenzura Ngungu.
Mishiki kandi yavuze ko izi ngabo zari zimaze kwisubiza Minova na Bweremana, ndetse ko zari zimaze kwegera Umujyi wa Goma ku ntera y’ibyirenga gato kilometero 12.
Icyakora, abahagarariye sosiyete sivile ndetse n’imiryango itari iya Leta ikorera i Ngungu bahise bahakana ayo makuru, bavuga ko atajyanye n’amakuru bafite ku bibera ku butaka.
Icyo gihe Rwanda Tribune yatangaje ko amakuru ku igenzura rya Ngungu yari akivuguruzanya, bityo ko hakenewe amakuru yizewe ava ku butaka kugira ngo hamenyekane neza uko umutekano uhagaze.
Ubu Umuyobozi w’Akarere ka Masisi, Ndizeye Emmanuel Rutebuka, avuga ko nta mirwano iri kubera i Remeka na Ngungu, ndetse agasaba abaturage kwirinda gutwarwa n’amakuru atagenzuwe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Rwandatribune.rw