Thursday, 24 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Sud-Kivu: Abasirikare benshi b’u Burundi bishwe mu mirwano hafi ya Kabanja
MASISI: Umuyobozi w’Akarere Yavuze ko nta Mirwano iri Kubera i Remeka na Ngungu
Ndayishimiye na Ruto i New York: Afurika Ntisaba Kugirirwa Neza Irasaba Ubutabera n’Ubushobozi Bwo Kwikemurira Ibibazo
AFC/M23: Haravugwa Impaka ku Bubasha bwa Gen. Makenga n’Imicungire y’Umutungo
Amakuru Avuga ko Umunyamulenge w’Imyaka 70 Yaburiwe Irengero mu Burundi
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > MASISI: Umuyobozi w’Akarere Yavuze ko nta Mirwano iri Kubera i Remeka na Ngungu
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

MASISI: Umuyobozi w’Akarere Yavuze ko nta Mirwano iri Kubera i Remeka na Ngungu

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 24, 2026 11:01 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuyobozi w’Akarere ka Masisi, Ndizeye Emmanuel Rutebuka, yavuze ko nta mirwano iri kubera mu bice bya Remeka na Ngungu, asaba abaturage kutita ku makuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Rutebuka yavuze ko muri ibyo bice umutekano umeze neza, ndetse abaturage bakaba bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi nta mirwano iri kuhavugwa.
Ati: “Nta mirwano iraba i Remeka na Ngungu.”

Aya magambo aje mu gihe mu minsi ishize amakuru ajyanye n’umutekano mu bice bitandukanye by’Akarere ka Masisi yakomeje gutangwa mu buryo butandukanye, bamwe bavuga ko hari imirwano, abandi bakabihakana.

Ku wa 16 Nzeri 2026, hari amakuru yavugaga ko ingabo za FARDC, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, zongeye kugenzura uduce turimo Miko, Katuunda, Remeka, Miano, Kaleta na Kasake, nyuma y’imirwano yari yabahuje n’abarwanyi ba AFC/M23.

Icyo gihe kandi hari amakuru yavugaga ko imirwano yakomeje hafi ya Kasake, mu cyerekezo cya Ngungu.

Ku wa 17 Nzeri, Rwanda Tribune yatangaje andi makuru yavugaga ku mirwano yabereye ku muhanda wa Remeka–Lumbishi, aho abaturage bavugaga ko imirwano yabereye mu gace ka Tuonane mbere yo kugera i Kasake.

Amakuru ya Ngungu na yo yakomeje kuvuguruzanya
Ku wa 22 Nzeri, Depite Willy Mishiki yatangaje ko ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo zongeye kugenzura Ngungu.

Mishiki kandi yavuze ko izi ngabo zari zimaze kwisubiza Minova na Bweremana, ndetse ko zari zimaze kwegera Umujyi wa Goma ku ntera y’ibyirenga gato kilometero 12.

Icyakora, abahagarariye sosiyete sivile ndetse n’imiryango itari iya Leta ikorera i Ngungu bahise bahakana ayo makuru, bavuga ko atajyanye n’amakuru bafite ku bibera ku butaka.

Icyo gihe Rwanda Tribune yatangaje ko amakuru ku igenzura rya Ngungu yari akivuguruzanya, bityo ko hakenewe amakuru yizewe ava ku butaka kugira ngo hamenyekane neza uko umutekano uhagaze.

Ubu Umuyobozi w’Akarere ka Masisi, Ndizeye Emmanuel Rutebuka, avuga ko nta mirwano iri kubera i Remeka na Ngungu, ndetse agasaba abaturage kwirinda gutwarwa n’amakuru atagenzuwe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ndayishimiye na Ruto i New York: Afurika Ntisaba Kugirirwa Neza Irasaba Ubutabera n’Ubushobozi Bwo Kwikemurira Ibibazo
Next Article Sud-Kivu: Abasirikare benshi b’u Burundi bishwe mu mirwano hafi ya Kabanja
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

MU MAHANGAAMAKURU

Urukiko rwa Cassation rwasubitse urubanza rwa Constant Mutamba kugeza ku wa 31 Nyakanga

By
ICYITEGETSE Florentine

KINSHASA: CENCO yamaganye umugambi wo guhindura itegeko nshinga

By
Mwizerwa Ally
AMAKURU

Gisagara: Gitifu wa Kansi Yafunguwe Nyuma y’Iminsi Itanu Akurikiranwa n’Ubugenzacyaha

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: AFC/M23 Ivuga ko Drones Zagabye Ibitero Hafi ya Minembwe

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?