
Twagerageje kuvugana na Lt. Reagan Kalonji, Umuvugizi wa FARDC muri ako gace, kugira ngo tumenye niba ayo makuru y’imirwano n’umubare w’abaguye ari ukuri, ariko kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, ntitwabashije kumubona kuri telefoni.
Kugeza ubu, nta tangazo ryigenga cyangwa iry’inzego bireba ryari ryatangajwe risobanura umubare w’abaguye muri iyo mirwano.

Imirwano yo muri Gihuha na Kabanja ibaye mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi mu bice bitandukanye bya Sud-Kivu, aho imirwano hagati y’impande zihanganye ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage.
