Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje impinduka zitandukanye zizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027, zirimo ivugururwa ry’amasomo yigishwa mu mashuri nderabarezi (TTC), kongera ubushobozi bw’abarimu bigisha mu mashuri abanza, kongera amafaranga agenerwa ibigo by’amashuri ndetse n’ivugururwa ry’imisanzu itangwa n’ababyeyi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, aho yasobanuye ko izo mpinduka zigamije kuzamura ireme ry’uburezi no gukomeza guteza imbere umwuga w’ubwarimu mu Rwanda.
TTC zigiye kwigwamo imyaka itanu
Minisitiri Nsengimana yatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027, abanyeshuri bazinjira mu mashuri nderabarezi (TTC) bazajya bayigamo imyaka itanu aho kuba imyaka itatu nk’uko byari bisanzwe.
Yasobanuye ko iyo myaka izaba igizwe n’imyaka itatu y’amashuri yisumbuye n’indi myaka ibiri yo ku rwego rwa kaminuza, ku buryo umunyeshuri urangije ayo masomo azajya asohoka afite impamyabumenyi ya A1.
Minisitiri yavuze ko iri vugurura rigamije gutuma abarimu barangiza bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kwigisha neza no kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu.
Abarimu bafite A1 bazajya bigisha mu mashuri abanza
Mu rwego rwo kurushaho kuzamura uburezi bw’ibanze, Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko gahunda nshya iteganya ko amashuri abanza azajya yigishwamo n’abarimu bafite nibura impamyabushobozi ya A1.
Gusa yavuze ko iri vugurura ritazahita rikorwa rimwe, ahubwo rizashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10.
Mu myaka itanu ya mbere hazibandwa ku kongera umubare w’abarimu bafite A1, hanyuma mu yindi myaka itanu gahunda ikomeze kugeza amashuri abanza ageze ku rwego rwifuzwa.
Yashimangiye ko abarimu basanzwe bafite impamyabumenyi ya A2 batazasezererwa ku kazi, ahubwo bazakomeza kwigisha ndetse Leta ikabafasha kuzamura ubumenyi n’impamyabushobozi kugira ngo bagere ku rwego rumwe n’urw’abandi.
Amafaranga agenerwa ibigo by’amashuri yiyongereyeho 65%
Minisitiri Nsengimana yatangaje kandi ko Leta yafashe icyemezo cyo kongera amafaranga agenerwa ibigo by’amashuri, azwi nka Capitation Grant, hagamijwe gufasha ibigo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Yavuze ko amafaranga yari asanzwe ahabwa ibigo by’amashuri azongerwaho 65%, bikazafasha mu gutanga serivisi nziza no gukemura ibibazo bimwe na bimwe byaterwaga n’ubuke bw’ingengo y’imari.
Imisanzu y’ababyeyi igiye kuvugururwa
Mu zindi mpinduka zatangajwe harimo no kongera umusanzu utangwa n’ababyeyi ku bana biga mu mashuri atandukanye.
Nk’uko Minisitiri yabisobanuye, abana biga mu mashuri y’inshuke (Pre-primary) ndetse n’abiga mu mashuri abanza (Primary School) bazajya bishyura amafaranga ibihumbi bibiri (2,000 Frw) buri gihembwe.
Abanyeshuri biga bataha mu rugo buri munsi (Day Secondary Schools) bo bazajya bishyura amafaranga ibihumbi 24 (24,000 Frw) buri gihembwe.
Ku banyeshuri biga bacumbikiwe ku mashuri (Boarding Schools), umusanzu uzaba ari amafaranga ibihumbi 110 (110,000 Frw) buri gihembwe.
Minisitiri yavuze ko ayo mafaranga mashya azatangira gutangwa muri Mutarama 2027.
Amategeko akakaye ku biyobyabwenge
Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza imyitwarire myiza mu mashuri, Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko umuntu wese uzafatwa akoresha, atunda cyangwa afite ibiyobyabwenge mu kigo cy’ishuri azajya afatirwa ibihano bikomeye.
Yavuze ko yaba umunyeshuri, umwarimu cyangwa undi mukozi ukorera ikigo cy’ishuri, uzafatwa n’ibiyobyabwenge azahita yirukanwa burundu.
Yashimangiye ko guhangana n’ibiyobyabwenge ari imwe mu ntego za Leta zo kurinda urubyiruko no kubaka amashuri arangwa n’indangagaciro nziza.
Uzakubita mwarimu azajya yirukanwa burundu
Minisitiri Nsengimana yanatangaje ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kurengera abarimu no kubungabunga icyubahiro cy’umwuga wabo.
Yavuze ko umunyeshuri uzongera kugaragarwaho gukubita cyangwa guhohotera mwarimu azajya ahita yirukanwa burundu mu ishuri.
Yasobanuye ko iyo ngamba igamije gukumira ibikorwa by’urugomo byagiye bigaragara rimwe na rimwe mu mashuri no gushimangira umuco wo kubahana hagati y’abarimu n’abanyeshuri.
Impinduka zigamije kuzamura ireme ry’uburezi
Muri rusange, impinduka zatangajwe na Minisitiri w’Uburezi zigaragaza icyerekezo cyo kongera ubushobozi bw’abarimu, kuzamura ireme ry’uburezi, gukomeza gufasha ibigo by’amashuri gukora neza no gukaza imyitwarire n’imicungire y’abanyeshuri.
Ababyeyi, abarimu, abanyeshuri ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kwitegura izo mpinduka no gukomeza gukorana n’inzego z’uburezi kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ryazo rigende neza mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027.
Rwandatribune.rw